Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike mu Rwanda ryahabwaga ikiganiro, ku byerekeranye no guharanira ubumwe bwa Afurika.
Musoni, ukuriye inama nkuru y’umuryango uharanira ubufatanye hagati y’abanyafurika ishami ry’u Rwanda (Panafricanism Movement Rwanda) yavuze ko umugabane wa Afurika ukomeje guhura n’ingaruka zinyuranye, aho bamwe bagaragaza ko zituruka ku kwivanga kw’amahanga mu mitegekere y’uyu mugabane.
Aha hazamo gutegekwa uburyo ubukungu bw’uyu mugabane bwakubakwa, hagendewe uko muri ibyo bihugu bwubatse guhabwa imirongo ngenderwaho n’amahanga n’ibindi.

Musoni Protais yagaragaje ko mu buhahirane bwa Afurika, bitoroshye ko uyu mugabane uhahirana n’amahanga, ko ahubwo icyagakozwe mbere y’ibindi ari ukuzamura ubu buhahirane bufite ingufu hagati y’ibihugu by’uyu mugabane ubwabyo.
Mu magambo ye yagize ati “Tugomba kuzamura ubuhahirane hagati yacu muri Afurika, ariko mu rwego rw’Isi hahindurwa amategeko, kugira ngo ibintu byose bibashe kuba byahura.”
Yakomeje agira ati“Icya kabiri ni urwego rwo kwigenga mu rwego rw’imitekerereze y’imiyoborere, buri gihugu iwabo gifite uko kigenze gishingiye ku muco wacyo, gishingiye ku byo bashaka kugeraho, bati tuziyobora gutya, ariko muri Afurika kubera ibibazo twagize , tuti dore twebwe uko twifuza kwiyobora, bati urayobora nabi, ubu ni ubukoloni mu rwego rwa Politike tugomba gushyira iruhande.”
Yakomeje avuga ko imyubakire y’ubukungu bw’ibihugu by’amahanga usanga uko iteye, ari nako ibyo bihugu bishaka ko ubwa Afurika bwubakwamo.
Yavuze ko hari imico ibi bihugu biba bishaka ko igera kuri uyu mugabane, nk’ubutinganyi n’ibindi.
Gusa ngo guharanira ubumwe bwa Afurika, birasaba gushyiraho ingamba zijyanye no gukora cyane, kugira ngo impungenge zidindiza uku guhuza kwa Afurika ziveho.
Umuryango uharanira ubufatanye hagati y’Abanyafurika watangije ishami ryawo ry’u Rwanda tariki ya 8 Kanama 2015, ukaba uzahagararirwa kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.




Ibitekerezo 0