Uyu mwana ubwo yarimo yerekeza kuri butike ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo nibwo imbogo zigera kuri 50 zerekezaga muri Pariki y’Ibirunga zamuturutse inyuma, imwe imukubita ihembe, imukomeretsa bikomeye ku kaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Fred Agire Rudasingwa, yavuze ko uwo mwana yahuye n’imbogo zigera kuri 50, imwe muri zo ikaba ariyo imutera ihembe, ahita ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Rudasingwa yavuze ko atari inshuro ya mbere inyamaswa zo muri Pariki y’Ibirunga zihungabanya umutekano w’abaturage bahatuye.

Ati “Imbogo zikunda kuva muri Pariki cyane mu masaha y’igicuku, ntizigerageza kwica abantu gusa kuko n’imyaka yabo zirayangiza ariko twagize amahirwe ko zitishe uriya mwana.”

Rudasingwa yavuze ko iyo habaye ikibazo nk’icyo babimenyesha ikigega cyihariye cy’ingoboka (Special Guarantee Fund) kugira ngo uwagizweho ingaruka n’ibikorwa by’izo nyamaswa ahabwe indishyi.

Umuyobozi w’icyo kigega, Joseph Nzabonikuza, yabwiye New Times ko uwo mwana cyamwishyuriye ibisabwa byose kwa muganga nyuma akazahabwa indishyi.

Iki kigega kigaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 cyishyuye abantu barenga 2,995 inyamaswa zo muri Pariki zangirije imyaka ifite agaciro ka miliyoni 247 Frw mu gihe kuva uwa 2019/20 utangiye kugera muri Nyakanga cyari cyaratangiye kwishyura abantu 636 zoneye imyaka ifite agaciro ka miliyoni 31 Frw.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe iterambere(RDB), Sunny Ntayombya, yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukumira ko inyamaswa zirenga imbibi za Pariki zikagera mu baturage.

Ati “RDB yashyizeho inzitiro ebyiri zibuza inyamaswa kurenga imbibi za pariki zirimo urw’amabuye rufite kilometero 74 z’uburebure n’umurambararo wa santimetero 150-200, n’umuferege ufite santimetero 50 z’ubujyakuzimu na metero y’umurambararo.”
RDB kandi ifatanyije n’inzego z’ibanze bagenda bakora ubukangurambaga bugamije kubwira abaturage uburyo birinda inyamaswa zo muri Pariki harimo kwirinda kugenda mu nkengero zayo, cyane bwije cyangwa mu masaha y’ijoro.

Umwana w’imyaka 14 yaguye mu gico cy’imbogo ziramukomeretsa ajyanwa mu bitaro
Umwana w’imyaka 14 yaguye mu gico cy’imbogo ziramukomeretsa ajyanwa mu bitaro