Imodoka yambukiraga kuri iki kiraro kizwi nko ku Kamira cyubatswe mu myaka igera kuri 39 ishize, gihita gisenyuka,nayo igwamo, ariko ku bw’amahirwe abayirimo bararokoka.

Abaturage bo mu Murenge wa Muko baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bafite impungenge z'uburyo abana babo bazajya ku ishuri kuko harimo abiga mu Murenge wa Rwaza; banasaba ko bafashwa kubona indi nzira ya bugufi yatuma ubuhahirane bukomeza.

Uwitwa Mwenedata Fiacre yagize ati "Ibi bintu biratubabaje cyane, kuko nubwo cyari gishaje, uburemere bw'imodoka ntabwo bwagombaga kucyinyuraho rwose. Njyewe nitwariraga ibisheke mbijyanye Musanze, none ubu n'abana ntabwo bari burye rwose."

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwamariya Marie Claire, yavuze ko uburyo cyangiritse kugisana birenze ubushobozi bw'akarere, ariko ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo barebe niba haba habonetse akayira abaturage baba bakoresha.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène wakoreye umuganda mu Murenge wa Muko yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y'Ibikorwaremezo, kugira ngo gisanwe abaturage bave mu bwigunge.

Yagize ati"Nubwo bari mu mwiherero turabagezaho iki kibazo … Ikindi twizeza abaturage ni uko tuzakurikirana tukamenya ko cyakemutse."

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero zigera ku 10 kizwi nko ku Kamira cyubatswe mu 1978.

Ikiraro gihuza imirenge itatu muri Musanze cyacitsemo kabiri, imodoka igwa mu mugezi
Ikiraro gihuza imirenge itatu muri Musanze cyacitsemo kabiri, imodoka igwa mu mugezi
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène wakoreye umuganda mu Murenge wa Muko yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo ikibazo gishakirwe umuti
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène wakoreye umuganda mu Murenge wa Muko yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo ikibazo gishakirwe umuti

Amafoto: Mukaneza M. Ange