Umuyobozi wa Red Rocks, Bakunzi Gregoire, avuga ko iki kigo kizafasha urubyiruko kwigira ku mateka rwubakira ku ndangagaciro na kirazira.
Yagize ati “Sinzi niba mutabona ko ibintu byinshi by’umuco bikomeje gucyendera, nyamara bavuga ko utamenya iyo ava atamenya iyo ajya. Twe twiyemeje gufasha urubyiruko kwigira ku mateka tubegereza ibishingiye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco.”
Bakunzi akomeza avuga ko uretse kwigisha urubyiruko umuco no kwihangira imirimo byanamufashije kwiteza imbere aho benshi mu basura ibyiza nyaburanga bitandukanye biboneka mu Karere ka Musanze by’umwihariko ingagi basura iki kigo bakamusigira amadevize kuri ubu nawe akaba yiteguye kwakira benshi muri iki gihe hitegurwa kwita izina ingagi ku nshuro ya 11 kuwa 5 Nzeri uyu mwaka..
Shema Cedric w’imyaka 16 y’amavuko wahuye wasuye iki kigo aturutse mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko cyamufashije kumenya bimwe mu bikoresho bya kera harimo urusyo, igicuma,ikirago n’ibindi yasomaga mu bitabo gusa.
Ati “Numvaga ngo urusyo, igicuma,ikirago,ikibindi,ikigega babikamo imyaka n’ibindi bitandukanye nagendaga nsoma mu bitabo siniyumvishe uko byabaga bimeze.’’
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Umuco na Siporo, Uwumuremyi Emmelienne, avuga ko iki kigo cyari gikenewe hano hafi y’umujyi kuko wasangaga kubona aho gukorera ubukerarugendo bushingiye ku muco byari ingorabahizi ndetse binahenze.”
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze kimaze kwigisha urubyiruko rutari ruke ndetse n’amakoperative y’abari n’abategarugori ubugeni aho benshi ibyo cyabigishije bibatunze.





Ibitekerezo 0