{Bamwe mubagise itsinda ry’abantu 16 bakurikiranyweho guhungabanya umutekano w’u Rwanda bemereye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ko bakoze ibyaha birimo kwinjiza intwaro mu gihugu, kuzitanga no gukangurira abanyamusanze kwinjira muri FDLR.}

Abakekwa bagejejwe imbere y’urukiko, ku wa Mbere tariki ya 29 ya Ukuboza 2014.

Biregura imbere y’urukiko, uwitwa Nzirorera Jean Damascene wahoze muri FDLR nyuma akaza gutahuka ku bushake yemeye ibyaha byose ashinjwa.

Yiyemereye ko yinjije mu Rwanda imbunda 14 azivanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akazicisha mu Kinigi zikagera mu Mujyi wa Musanze zizanywe mu modoka zapakiraga ibirayi, mu mwaka wa 2012 na 2013.
Yemeje ko ibi mbuda yazihaye bamwe mu bakurikiranywe muri uru rubanza.

Abajijwe icyo zagombaga kumara yasobanuye ko zagombaga gukoreshwa mu kurasishwa hirya no hino muri uyu mujyi mu gihe FDLR yari gutera, maze ingabo z’u Rwanda (RDF) zitabaye zigateshwa umutwe n’uru rusaku rwari kumvikana hirya no hino.

Izi mbunda ngo ntiyazinjije wenyine ahubwo yafatanyije n’abantu babiri barimo uwitwa Havugimana Fidele. Yanemeye kandi ko yashisharije abatuye aka karere kwinjira muri FDLR.

Nzirorera n’abo bareganwa bakuriranyweho guhungabanya umudendezo w’igihugu , kwinjiza intwaro mu gihugu no kuzitunga mu buryo butemewe n’amategeko, hakaba harumviswe n’ubuhamya bw’abandi bane.

Uwitwa Harerimana Eric bita Kibamba wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaza kuzivamo, yahakanye ibyaha birimo kwinjiza imbunda 14 muri 20 zagombaga kwinjizwa mu Mujyi wa Musanze, kuko igihe ashinjwa kubikorera yari ari muri Uganda mu mirimo ye isanzwe.

Gusa ngo yigeze kugira igishuko cyo kwinjira muri FDLR ariko abuzwa n’uko ku munsi yari agiye kuyisanga muri RDC, abayobozi bayo bavuze ko badahari maze ngo ava muri uwo mugambi.

Bagenzi be bamushinja gukorana na FDLR ngo babitera nuko yabatabye mu nama ntakomeze umugambi wabo.

Ruhangaza Aimable na we wemeye icyaha atazuyaje akanagisabira imbabazi yiyemerera ko yahawe imbunda akayibika. Kwinjira muri FDLR ngo yabitewe nuko yemerewe amafaranga.

Unyuzimfura Jean Pierre wahoze ari umusirikare muri RDF ufitanye isano na Nzirorera wemeye ko yinjije imbunda mu Rwanda, yemeye ko yahawe amadolari 100 ya Amerika n’umwe mu bayobozi ba FDLR akayimaho bamwe muri aba bakekwa, ngo byanatumye bamwishyiramo.

Yiyemerera ko yajyaga avugana n’umwe mu bayobozi wa FDLR witwa Bosco ngo wamubazaga amakuru y’umuvandimwe we Munyampudu Gedeon.

Nzirorera akimugezaho uyu mugambi ngo ntiyahise abyemera neza nubwo yamusezeranyije ko nagira n’ikibazo akagwa ku rugamba rwa FDLR itera u Rwanda, umuryango we wari kujya uhabwa amafaranga.

Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa Kabiri humvwa abandi 11 bakurikiranywe.

Ruje rukurikira urw’irindi tsinda ry’abantu 14 ririmo abashinje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe, gutera inkunga abakorana na FDLR.