Se w’aba bana, Bazibukaryari Phocas, na we arwariye mu Bitaro bya Ruhengeri azira iyi myumbati yamuhekuye, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2016.

Bazibukaryi yavuze ko yayiguze ku isoko akayiteka mu gihe umugore we yari yagiye gukorera ahandi, ayisangira n’abana be, bahita batangira kubabara mu nda, bacika intege ndetse baza kuremba cyane.

Ati “ Nimugoroba nibwo batujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Kabere na bo batwohereza hano ku bitaro ariko twahageze abana bapfuye.”

Cyiza François Regis wakurikiranaga uyu mugabo avuga ko ubuzima bwe bumeze neza kandi ko bakurikije amakuru bafite bigaragara ko abo bana bishwe n’imyumbati bariye.

Ati “Ikiriho ni uko abo bana bageze hano bapfuye ariko uyu mugabo we amaze koroherwa ndetse turamusezerera, biragaragara ko imyumbati bariye ariyo yabateye kumererwa nabi kugeza ubwo abana ibica.”

Akomeza avuga ko bibaho ko imyumbati yica kuko igira ibinyabutabire byica, agasaba abantu kujya babanza kugenzura neza amafunguro bagiye kwakira cyane bitondera imyumbati batazi ubwoko bwayo.

Uyu muryango wari ufite abana batandatu, batatu bakaba bapfiriye rimwe.

Bazibukaryi Phocas urwariye mu Bitaro bya Ruhengeri nyuma y'aho abana  be batatu bishwe n'imyumbati
Bazibukaryi Phocas urwariye mu Bitaro bya Ruhengeri nyuma y'aho abana be batatu bishwe n'imyumbati

[email protected]