Saa tanu z’igitondo, mu nkengero z’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ku munsi w’amasomo hari urujya n’uruza rw’abinjira n’abasohoka , hakagaragara abana bari munsi y’imyaka 16 bagakwiye kuba bari ku ishuri.

Bamwe baba bikoreye amajerekani arimo inzagwa, abandi bikoreye imifuka y’ibicuruzwa biba bivuye muri Uganda.

Mu rusisiro hafi aho, abana b’abakobwa bakiri bato bagiye kuvoma, abava gutashya inkwi, abikoreye imyaka, abandi bahinguye bari kumwe n’ababyeyi babo, n’abandi.

Umutoni Claudine w’imyaka 14, avuka mu muryango w’abana batanu, ni we mfura, yavuze ko yaretse ishuri ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ya Kagitega.

Yagize ati “Mu rugo bampa amafaranga nkajya guhemba abakozi baduhingira, nkatekera barumuna banjye baba bagiye ku ishuri, nkakora n’isuku mu rugo. ”

Kubwimana Fils w’imyaka 13 y’amavuko yikorera imizigo. Yaretse ishuri ajya kwikorera imitwaro y’abacuruzi baba bambuka bajya Uganda cyangwa bavayo, abarizwa mu ishyirahamwe ryitwa Kugigi.

Abana bakoreshwa imirimo bagata ishuri
Abana bakoreshwa imirimo bagata ishuri

Ababyeyi bahakana gukoresha abana

Nyirambonigaba Olive, umubyeyi w’abana batatu yemje ko abana bakora ari benshi ariko atari ababyeyi babakoresha.

Yagize ati “Abana gukora byo barakora, ariko bariya ni ababa barananiranye mu ngo z’iwabo.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Cyanika, Niyonzima Siméon, yavuze ko abana bata ishuri bahari, ariko ko ngo hari gahunda yo gukorana n’ababyeyi bagasubira ku ishuri.

Yagize ati“Ku mupaka niho tubona abana benshi bikorera imitwaro, ndetse dufite urutonde rwabo. Binyuze muri Njyanama y’umurenge tugerageza kuganira n’ababyeyi babo kugira ngo babasubize mu ishuri.”

Yakomeje avuga ko umubare w’abana batinda kujya kwiga buri ntangiriro z’igihembwe ugenda wiyongera.

Zimwe mu mpamvu zitera abana bo muri uyu murenge kureka ishuri, ngo harimo ko ababyeyi batabashyiraho igitsure, bamwe bakabakoresha imirimo ituma basiba ishuri, bikarangira barivuyemo.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye tariki ya 14 Gicurasi 2015, yemeje iteka riteganya ibihano ku babyeyi batohereza abana mu ishuri n’abandi bantu babakoresha imirimo ituma batiga cyangwa bata ishuri. Muri iryo teka hagaragaramo no gutegeka ababyeyi gusubiza abana bavuye mu ishuri kwiga.