Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri France 24, aho yagaragaje ko kurokoka atari ubushake bw’ababicaga, ahubwo ko ari ukuboko kw’Imana kwahabaye.
Yagaragaje ko nibura abantu 37 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari umubare munini.
Ati “Abantu 37 bo mu muryango wanjye ni bo nzi, bivuze hafi ari bose, abari bari i Nyamata bose bararimbuwe.”
Mukasonga yavuze ko yisanze mu Bufaransa agiye kuvoma ubumenyi kuko Guverinoma ya Kayibanda Gregoire yari yashizeho itegeko ry’umubare ntarengwa mu mashuri ku Batutsi.
Ati “Ntabwo nisanze mu Bufaransa ku bw’amahirwe byabaye amahitamo y’ababyeyi banjye mu 1973 ubwo guverinoma yimikaga amoko ya Kayibanda yafataga icyemezo cy’uko mu mashuri hatagomba kubamo Abatutsi barenga 10%.”
Iwabo bamusabye kujya mu Bufaransa aho byamusabye kunyura mu Burundi. Ni urugendo rwamukomereye kuko narwo yarukoze n’amaguru hafi ibilometero 40 kandi bikamusaba kugenda n’ijoro yihishahisha.
Mukasonga yagaragaje ko nubwo Jenoside yabaye atari mu Rwanda ariko kubera ubukana n’ubugome yakoranywe hari abantu wasangaga banifuza urupfu ntibarubone.
Ati “Uribaza aho umuntu avuga ngo ntibikwiye, kubera iki ntapfanye n’abandi, kubera iki ntacyo nshoboye gukora ariko nkaba ntarapfanye na bo?”
Yagaragaje ko bitari gushoboka ko arokokera i Nyamata kuko Abatutsi batangiye kwicwa kera kandi ababikoraga babonaga ari ibintu bisanzwe.
Yanavuze ko ikimenyetso cy’uko atari kurokoka ari uko abo mu muryango we bari bari mu Rwanda icyo gice bishwe ndetse n’abari batuye mu cyaro cya Gitagata.
Mukasonga yashimangiye ko Jenoside yashyizwe mu bikorwa ariko yarateguwe mbere y’igihe kinini ndetse ko hari n’umuteguro wari waramaze gukorwa w’uko izashyirwa mu bikorwa cyane ko mu bihe bitandukanye hagendaga hagaragara ibikorwa byo gutoteza Abatutsi.
Yagaragaje ko ubwo yasubiraga aho bari batuye mu 2004, yatunguwe no kumva umwe mu bagize uruhare mu kwica umuryango amubwira ko ubwo babicaga babikoraga nk’abica inzoka.
Yagaragaje ko imyaka 30 ishize ivuze ikintu gikomeye ku barokotse kuko ari bwo igihugu cyatangiye kwiyubaka ndetse ari naho hatangijwe gahunda y’ubwiyunge, cyane ko wasangaga Jenoside yarakozwe n’abaturanyi bishe bagenzi babo.







Ibitekerezo 0