{Ibikorwa byo kuzimya inkongi yibasiriye inyubako y’ububiko bw’ibicuruzwa iherereye ku Muhima byatangiye ku mugoroba w’ejo kuwa Kabiri bigakomeza ijoro ryose byatumye imihanda itari mike yerekeza cyangwa inyura kuri iyi nyubako ifungwa, bibangamira abagenzi berekezaga ku kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.}
Iyi nyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro iherereye ku Muhima hafi cyane ya Rond Point yo mu Mujyi wa Kigali, iteganye n’Ibiro by’iposita. Nyuma y’uko iyi nkongi ifashe iyi nzu ku ruhande rwayo rwo hepfo (ahareba iposita) uko amasaha yicumaga niko yakomeje kwikongeza ikagera no ku ruhande rwa ruguru, ahateganye neza n’akabari kazwi nka Chez Venant.
Ibi bisobanuye ko iyi nyubako ikora ku mihanda ibiri; umuhanda uturuka muri Rond Point ukanyura imbere ya Chez Venant werekeza kuri Gereza ya Kigali ndetse n’umuhanda uturuka muri rond point umanuka ku Muhima ugakomeza Nyabugogo cyangwa ukerekeza ku Kinamba ugana Gisozi n’ahandi.

Kugira ngo ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi bibashe korohera ababishinzwe, byabaye ngombwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu iyi mihanda twavuze haruguru ifungwa, kuko ku mpande zombi hari hahagaze imodoka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.
Abakoresha ibinyabiziga berekezaga mu mujyi rwagati bagize ibibazo bikomeye byo kubura inzira ku buryo hari abakerewe imirimo, abateze moto baciwe amafaranga y’umurengera kubera kunyura inzira za kure, naho abandi bava mu modoka bazamuka mu mujyi n’amaguru.
Imihanda yari ifunzwe mu buryo bukurikira:
Umuhanda uturuka ku Kinamba, Gisozi, Kacyiru n’ahandi werekeza mu mujyi rwagati wari ufungiye ku kiraro ku muhanda uzamuka Muhima yose; bisobanuye ko abagenzi baturuka muri ibyo bice byabaye ngombwa ko banyura ku muhanda uturuka Nyabugogo werekeza Kicukiro (poids lourd) bagashakishamo inzira ibageza aho bagana.

Umuhanda uturuka Nyabugogo werekeza mu mujyi rwagati unyuze ku Muhima wari ufungiye Nyabugogo aho uhereye (aho uteganiye neza n’uwinjira mu isoko rya Nyabugogo); bisobanuye ko abagenzi baturukaga mu bice byose by’amajyepfo, Amajyaruguru, Iburengerazuba bw’Igihugu ndetse n’ibice byose by’Umujyi wa Kigali bitunguka Nyabugogo bashakaga kwerekeza mu mujyi rwagati byabaye ngombwa ko banyura mu muhanda unyura ku Muhima ugatungukira munsi ya Gereza ya Kigali n’ahandi.
Umuhanda kandi wari ufungiye ahitwa YAMAHA ku Muhima uzamuka werekeza mu mujyi rwagati (uyu ushamikiyeho undi umanuka ugana Kinamba) wari ufunze; uyu wabuzaga abagenzi baturuka mu duce twa Muhima kuzamuka bagana mu mujyi; aba bahuye n’ingorane zikomeye zo kubura uko bagera mu mujyi kuko nta modoka zahanyuraga; abenshi bazamutse n’amaguru.
Umuhanda kandi wari ufungiye muri rond point aherekeza ku Muhima ndetse no muri Rond Point aherekeza kuri Gereza ya Kigali.


Ibitekerezo 0