{Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyahaye inka 85 abaturage 126 bo mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga bimuwe mu ishyamba rya Gishwati n’abimuwe mu manegeka}.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Dr.Rose Mukankomeje, yavuze ko kugira ngo aba baturage inka zizabagirire akamaro, bagiye guhabwa amahugurwa yo kwikorera Fromage.

Yagize ati “Imiryango iri aha mwese muzorozwa kandi munywe amata, ariko kuko aha ari kure y’umuhanda munini bikaba byabangamira umusaruro w’amata, tuzabahugura mukore fromage, kugira ngo niba mubonye isoko mubashe kugurisha musezerere ubukene.”

Abahawe inka bahawe n’imiti irimo imyunyu, amapompo atera imiti, n’imiti y’inzoka ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi RAB.