{Mu gihe byavuzwe kenshi ko hari kimwe mu bizakemura ibibazo by’ibura ry’umuriro rya hato na hato mu bice bitandukanye by’igihugu biciye mu kongera ingufu z’amashanyarazi nk’ingomero n’ibindi Minisitiri w’ibikorwa remezo, kuwa Gatatu Prof Silas Lwakabamba yagiriye uruzinduko ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga asaba abashinzwe imirimo yo kubaka uru rugomero ko baba bayirangije bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga.}

Umunyambanga wa leta ishinzwe ingufu, Emma Francoise Isumbingabo yatangarije itangazamakuru niba ibyo bemeranyijweho n’abakozi bashinzwe imirimo y’urugomero bizaba yarangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga, ati “habayeho ubushake ku bubaka urugomero imirimo yaba irangiye”.

Mugabo Bosco ushinzwe kugenzura imirimo y’urugomero avuga ko hari ibyo batangiye gukora birimo kugomera amazi ku buryo bibaha icyizere ko amazi aramutse abaye menshi urugomero rwatanga ingufu z’amashanyarazi mu gihe cya vuba.

Gusa uyu mugabo yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’igihe ntarengwa bahawe na Minisitiri, yemeza ko bagiye gukora ibishoboka byose, bakarangiza imirimo basabwa, kandi hagira igihinduka bakabimenyesha Minisiteri ifite ingufu mu nshingano zayo.

Birashoboka ko ibyo basabwe bizagorana mu ishyirwa mu bikorwa

Mu nkuru yacu twabagejejeho ubwo ubuyobozi bwa EWSA bwajyanaga n’abanyamakuru kuri uru rugomero tariki 26 Werurwe 2014, abakurikiranaga iyi mirimo bavugaga ko nyuma y’ubukererwe bw’amezi 14 ubu abaye 17 imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo bemeza ko imirimo y’iyubakwa ry’uru rugomero igeze kuri 95% ndetse muri Kamena uyu mwaka hazatangira igeragezwa ryo gutanga amashanyarazi kuko iby’ibanze bizaba byararangiye.

Aho bizakorerwa mu nzira nshya yubatswe igana ku muyoboro wa Kirinda ku birometero 28 uvuye aho rwubatse ndetse magingo aya ikaba yaramaze kurangira, aha niho usanga izi mpamvu zikomeza kugarukwaho nubwo na none biteganyijwe ko igihe cy’ubukererwe ku gihe bumvikanyeho kigomba kutangirwa amande buri kwezi, nk’uko babyemereye komisiyo y’abadepite ishinzwe kugenzura umutungo wa leta nayo ubwo yasuraga imirimo aho igeze.

Ikigarukwaho ku mpamvu y’iyimurwa ryo kuzura ku urugomero rya hato na hato

Kuba harabayeho ingorane zo kubona aho gukorera n’inyigo yaje guhinduka kubera ibipimo by’amazi ya Nyabarongo byahindutse ngo byatumye uyu mushinga ukererwaho amezi 14 kuko wakagombye kuba wararangiye muri Werurwe 2013, hiyongeraho kandi kuba n’inyigo yizwe mbere mu 1992 itari ijyanye n’igihe byarasabye kuyinonosora no kuyijyanisha n’igihe.

Kuba harubatswe urugomero bigiye gutuma havuka ikiyaga Nyabarongo izajya yisukamo maze amazi menshi ari muri icyo kiyaga akabyazwa imbaraga z’amashyanyarazi biciye muri izo mashini.

Inkombe z’icyo kiyaga zazaterwaho ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugira ngo amazi atototera ubutaka bwa rubanda, ibi kandi bikorwe n’abahaturiye banongere kubona akazi kimwe n’uko EWSA yiyemeje ko abaturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ari bo ba mbere bazabanza kugezwaho amashanyarazi azava kuri uru rugomero dore ko benshi muri iki gice batuye ku buryo bw’imidugudu nyuma yo kwimurwa bahawe ingurane.

Kubaka uru rugomero ruzatanga megawati 28 zingana na 25% bya’mashanyarazi y’igihugu ni umushinga watwaye miliyoni 97.7 z’amadorali, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye harimo miliyoni 17.7 zatanzwe na leta y’u Rwanda, miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na banki y’Abahinde y’iterambere, dore ko rwubatswe n’ikigo cy’abanyamahanga kandi hari n’Abanyarwanda boherejwe mu Buhinde kwiga iby’uko ruteye n’ubumenyi mu kubaka no gusana izi ngomero ku buryo igihe rwazagira ikibazo rwazajya rusanwa n’Abanyarwanda bitagombye kugarura abanyamahanga barwubatse.

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ruri mu murenge wa Mushishiro yatangiye mu mwaka wa 2009, abayobozi ba Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse n’aba EWSA bavugaga ko ruzarangira muri Mata uyu mwaka.

Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryateje ibihombo bikomeye abacuruzi kubera ko mu minsi yashize washoboraga kubura umunsi wose i Muhanga.

Birashoboka ko mu gihe uru rugomero ruzaba rwuzuye rushobora kuzatuma abashoramari n’abanyenganda biyongera ukurikije umuvuduko w’ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera mu mujyi wa Muhanga.