Bamwe mu bari muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga kiri kubera mu Karere ka Muhanga bavuga ko bari kwishimira uburyo bigishwa uburenganzira bwa muntu cyane ko benshi mu miryango usanga bagikumirwa n’umuco.

Anastasie Uwimabera uyoboye itsinda ry’abakoranabushake bita ku burenganzira bw’umugore n’abana mu muryango avuga ko bakira ibibazo by’ihohoterwa ariko ugasanga bigihishirwa. Akavuga ko bikwiye n’umuntu wese amenya uburenganzira bwe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa ryo mu muryango cyane koiyo bidakozwe kare risiga ingaruka n’ibibazo by’urudaca mu muryango.

Umuhuzabikorwa w’ Umuryango uharaganira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu biyaga bigari GLIHRD Bwana Mulisa Tom agaruka ku nshingano zikomeye za muntu mu gukumira ihohoterwa gusa akavuga ko batangiye ubukangurambaga mu kurirwanya bahereye mu byiciro bitandukanye birebwa n’iki kibazo ndetse bo bakanongeraho ubwunganizi mu mategeko, kuko hagiye haboneka n’ababindikiranywa kandi hari amategeko abarenganura.

Ibi byose ngo bikorwa mu buryo bwo kugendana n’umurongo igihugu cyihaye wo kurwanya byimazeyo ihohoterwa dore ko usanga igihugu cyaremeje amasezerano mpuzamahanga abirwanya.

Akarere ka Muhanga kabonekamo ihohoterwa ryo mu miryango cyane cyane bishingiye ku mitungo, aho usanga rinatera impfu za hato na hato kubarikorewe cyane cyane abagore gusa byinshi bigakemukira mu bwiyunge bw’imiryango bafashijwe n’ubuyobozi.