Asobanura imiterere n’ibyagendeweho hagenwa iyo ngengo y’imari yemejwe, Celse Gasana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yavuze ko bajyanisha na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) aho bibanda ku bikorwa bizahura bikanongera ubukungu cyane hagendewe ku miterere y’akarere.

Aha agaragaza ko igice cy’ingengo y’imari kingana n’amafaranga angana na 7,952,273,344 ahwanye na 54 % azifashishwa mu bukungu nka kimwe mu bigize inkingi zikoma imbariro, n’aho asigaye 6,663,964,886 ahwanye na 46% agashyirwa mu bindi bikorwa by’iterambere.

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kumurika ingengo y'imari  y'akarere ka Muhanga
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kumurika ingengo y'imari y'akarere ka Muhanga

Aha Gasana yerekana ko mu bindi bikorwa by’ingenzi bizakorwa harimo kongera ibikorwaremezo, aho abaturage bazakomeza kwegerezwa amazi, hanahangwa imihanda mishya ibi ngo bikaba byaranatangiye, ariko hakanavugururwa ishaje.

Yakomeje avuga ko biteguye kubaka umuhanda wa kaburimbo ufite uburebure bwa kilometero 2, ndetse igice cy’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere na byo bikazongererwamo ingufu.

Nubwo ibi byose bikorwa ariko haracyari icyuho mu bafatanyabikorwa, kuko bajya babatenguha mu igenamigambi ryabo nk’aho ubu mu ngengo y’imari batahawe miliyoni 312 bemerwe n’abafatanyabikorwa bakabindura ku munota wa nyuma.

Haniyongeraho n’imbogamizi muri ba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano, byatumye habaho gusagura amafaranga arenga miliyoni 100 azimurirwa ku ngengo y’imari y’uyu mwaka twatangiye wa 2015- 2016.

Magingo aya ingengo y’imari y’Akarere ka Muhanga y’uyu mwaka wa 2014-2015 yakoreshejweho agerakuri 93% mu gihe kandi ugereranyije n’imyaka 3 ishize yiyongereyeho 21% bitewe na gahunda zo gukora ibikorwa bihererekanywa mu ngengo y’imari, ndetse no kuba bafatanya n’abafatanyabikorwa mu gushora imari mu gihe kinini kirambye nko kubaka isoko na gare bigendanye n’igihe.

Ibice by'ingenzi bigize ingengo y'imari ya karere ka Muhanga
Ibice by'ingenzi bigize ingengo y'imari ya karere ka Muhanga