Ibi yabivuze ashingiye ku kuba abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni muri aka Karere, barabashije kwiyubakira urugomero rubacanira umuriro w’amashanyarazi, rufite watt 850 rucanira ingo 58.
Ni nyuma y’igikorwa cy’umuganda wakozwe n’abaturage bafashijwe n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Muhanga hanamurikirwa abatuye Umurenge wa Nyabinoni ibihembo by’indashyikirwa mu muganda aho uyu murenge watwaye umwanya wa kabiri mu gihugu.
Iki n’igikorwa Minisitiri Dr Biruta yafashe nk’umusingi ngenderwaho wa buri muntu avuga ko abishyize hamwe bagera ku ntego nta kibananiye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyabinoni, Aimable Ndayisaba, ngo nubwo ari igice cy’icyaro kandi kiri kure y’umuhanda n’umujyi, bitatumye bahera mu bwigunge cyangwa ngo biheze inyuma mu iterambere.
Mu igenamigambi ry’uyu mwaka w’imihigo 2015-2016, biteganijwe ko aba baturage bazava ku ngo 58 zicaniye umuriro w’amashanyarazi bakagera kuri 200 kuko igihembo cy’amafaranga 1.200.000 bahawe kizongerwaho andi ngo babashe kubigeraho.



Ibitekerezo 0