Ni ikibazo kiremereye ku bahinzi bavuga ko mu miti koperative yabo ibaterera uwa kirabiranya utarimo kuko utaraboneka.
Mugabonake Callixte, umwe mu bahinzi bakorera muri iki gishanga yavuze ko umurima yakuragamo ibiro birenga 150 bidatonoye atizeye umusaruro nibura ungana n'ibiro 60.
Asobanura uburemere bw’iki kibazo,Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuhinzi Ngumyembarebe Thacien yavuze ko Kirabiranya mu muceli iterwa n’udukoko tutagaragara ahanini dukururwa no kuba abahinzi batakurikije neza amabwiriza yo guhinga umuceli.
Agira ati “Turabizi ko iriho ariko iterwa ahanini n’uburyo bahinze, kutagira isuku mu murima no kudakoresha ifumbire y’imborera; tugiye kongera kwigisha abahinzi cyane cyane ku kuyobora amazi igihe bamaze kuhira.”
Agira inama abahinzi kwita ku mirima yabo by’umwihariko ku bipimo by’amazi akenerwa no gufumbira neza banakurikiza amabwiriza yo guhinga umuceli bifashisha abafashamyumvire mu buhinzi.
Mu gihe hatabonetse uburyo burambye bwo gukemura iki kibazo cya kirabiranya mu muceli, bishobora gukoma mu nkokora umuhigo w’akarere kuri iki gihingwa wo kweza toni eshanu kuri hegitari imwe ubu abahinzi bakaba bakiri kuri toni enye.







Ibitekerezo 0