{Minisiteri w’Ingabo, Gen James Kabarebe n'uw'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musoni James batashye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2013, amazu 101 Inkeragutabara zasaniye amwe zikanayubakira abacitse ku icumu batishoboye mu karere ka Kamonyi n’aka Muhanga.}
Muri utu turere, gufatanya n’Inkeragutabara ayo mazu yose kuyasana hagaragajwe ko byatwaye amafaranga make ugereranyije n’ayo byari gutwara iyo bikorwa n’abandi, byongeye kandi bikoranwa ubushishozi.
Muri Muhanga amazu 66 yasanwe n’ abiri mashya yubatswe byari gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 300, yatwaye gusa agera kuri miliyoni 182, hanongerwaho ibindi nka rondereza, ibigega n’imireko. Mu karere ka Kamonyi ho izasanwe zatwaye miliyoni 115 mu gusana, aho kuba 370 zashoboraga kuzigendaho.
Gen Kabarebe yashimangiye ko batazatezuka kwitangira igihugu mu bikorwa by’iterambere bihoraho, cyane cyane ku batishoboye. Abibutsa ko imbaraga zahagaritse Jenoside, ubu zizakomeza gufasha abayirokotse batishoboye kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasabye buri wese kurushako kwiyubaka hashimangirwa ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorwa byose bibahesha agaciro, anashimira Minisiteri y’Ingabo ubwitange yagize.
Musoni yagize ati“Ibi bikorwa byose twafashijwemo n’Ingabo byuje ubumuntu byakoranywe umutima ukunze, kuko ibyasanwe, ibyubatswe byose byafashije gukosora ibyakosamye nk’amazu yasanwe kandi yaratanzweho akayabo.”
Muri iki gikorwa cy’impurirane mu turere twa Kamonyi na Muhanga, abubakiwe bashimye ko bazirikanwe. Uwitwa Icyitegetse Asterie, avuga ko nk’inshike ashimira ubuvugizi yakorewe, akaba abonye aho gutura hameze neza.
Imiryango umunani yasaniwe amazu mu karere ka Kamonyi yanagabiwe inka zizayifasha kuzamura imibereho yabo.
Usibye muri Kamonyi na Muhanga, hari n’ahandi hirya no hino mu gihugu hari imishinga yo gusana no kubakira abatishoboye. Inkeragutabara zimaze kubaka no gusana amazu asaga 600, harimo 123 ari muri utu turere mu gihe hateganyijwe gusana agera ku 2000 mu gihugu.






Ibitekerezo 0