{Mu gihe mu Rwanda hari kubera ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, mu ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK) habareye umuhango wo kuzirikana abishwe mu gihe cya Jenoside cyane cyane ko bamwe mu bahiga n’abahakora babuze ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ahagaragajwe ko iyo urubyiruko ruba rwarahawe uburere bwiza, jenoside yakorewe abatutsi itari kubaho.}
Muri uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri iri shuri rikuru rwerekeza ku rwibutso rwa Jonoside rwa Kabgayi, hagarutswe ku nyigisho abarezi bagendaga baha abana babo byageze naho jenoside yakorewe abatutsi iba, bakaba bavuze ko “iyo urubyiruko ruhabwa uburere buboneye rukigishwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda kuva mu buto bwabo, jenoside itari kubaho ukundi.”
Agaruka ku nyigisho mbi zahawe urubyiruko mbere no mu gihe cya jenoside, visi Perezida wa kabiri w’umuryango urengera inyungu z’abarokotse IBUKA, Gatayire Claire yavuze ko abarezi bakagombye gushyira ingufu mu nyigisho nziza baha abana babo, kugira ngo bakurane umuco nyarwanda.
Gatayire ati: “Abana twigisha, bamwe bafite ababyeyi barokotse, abandi ni abafite ababyeyi bagize uruhare muri jenoside, ndetse hari n’abafite abarebereye ntibagire icyo bakora. Aba bose bari mu biganza byacu, inyigisho tubaha zimakaze ubunyarwanda nk’igicumbi cy’umuco wacu kuko nta n’icyabiturutira.”
Nubwo ariko jenoside yabaye bamwe ari bato abandi bakivuka, uhagarariye umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside (AERG) Constantin Rukundo, asanga ibyakozwe na benshi mu rubyiruko muri jenoside, bikwiye ko urubyiruko rw’ubu rubisibanganya hakorwa icyiza kugira ngo ibyo rwakoze bitazongera ukundi.
Aha umuyobozi w’ishuri rikuru rya Kabgayi (ICK) Padiri Kagabo Vincent yerekanye ko nubwo umuryango w’abanyeshuri umaze igihe gito utangiye, ufasha abahuye n’ihungabana ndetse ukita by’umwihariko ku ncike zidafite intege aho zibafasha kuva mu bwigunge zikabaremamo icyizere cyo kubaho.



Ibitekerezo 0