Uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye bw’iyi Ambasade n’umuryango ARDE/KUBAHO, wamuritswe ku mugaragaro, aho abaturage bibukijwe ko ntawe ukwiye kwangiza ibikorwa remezo nk’ibi kuko biba byatwaye ingufu, bityo bikaba bikwiye kurindwa no kubungwabungwa bikaramba.
Ibi ni zimwe mu nama zatanzwe na Tomiya Sakamoto Umujyanama muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, aho yagarutse ku nyungu biteguye mu kuzahura imibereho y’abahawe aya mazi, nko kuba hakemutse ikibazo cyo kutagira amazi meza byateraga ingaruka mu baturage, bamwe bakibasirwa n’indwara za hato na hato ziterwaga n’umwanda w’amazi mabi bavomaga.
Yagize ati “Ndishimira ko uyu mushinga wazatuma hacika burundu izo ndwara mwahuye nazo kera ndetse ukanaruhura abana n’ababyeyi ingendo bakoraga bajya gushaka amazi. »
Tomiya yavuze ko yishimiye kuba uyu mushinga warakozwe neza ndetse kandi ukaba ukoreshwa n’abo wagenewe, bityo avuga ko u Buyapani buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere cyane cyane mu bikorwa by’ubuzima bw’ibanze mu iterambere, isuku n’ubuhinzi.
Paul Murenzi uyoboye umuryango ARDE/KUBAHO wafatanijwe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda kubaka uyu muyoboro w’amazi, avuga ko uretse ingo 2000 zizagerwaho n’amazi azava ku mavomo 5 (5 water kiosk) yubatswe, batekereje no ku borozi bakabubakira aho amatungo yabo yashokera.
Mu rwego rwo kurushaho kwigisha abagenerwabikorwa kwicungira umushinga, higishijwe abaturage bazakora nk’abakorerabushake mu gucunga aya mazi n’impombo ngo zitangizwa.
Mu gukwirakwiza amazi ngo agere ku baturage batuye aka gace ku bufatanye na WASAC, hamaze gukorwa inyigo yo gukosora uburyo bwakoreshwaga mu gukwirakwiza amazi kuko hari aho atabashaga kugera kandi ibigega byayo byaramaze kubakwa.
Agaragaza ishusho y’iki gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Celse Gasana yavuze ko bihaye intego yo kugeza ku baturage bose amazi meza, kuko hari byinshi bizongera ku buzima bw’abatuye Akarere, dore ko uyu mushinga uhura neza na gahunda za Leta zo guha Abanyarwanda amazi meza.
Umuyoboro w’amazi wa Gifumba wuzuye utwaye arenga miliyoni 84 y’u Rwanda harimo agera ku bihumbi 95 by’amadorari ya Amerika yatanzwe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda.







Ibitekerezo 0