{Benshi mu batuye mu Karere ka Muhanga cyane cyane mu Mujyi bagaragaza ko kuba inzego ziba imbogamizi mu gukemura ibibazo by’abaturage bituma batiyumva mu iteambere ry’akarere.}

Abagaragaza impungenge bahera kuri byinshi mu bikorwa basaba ubuyobozi bukagenda biguru ntege, kandi ari ibibazo bibagoye cyane.

Dore bimwe mu bigarukwaho kandi byibazwa ikibura ngo bikemurwe burundu:

1. Isayo yangiza imyaka itewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Abaturage bo mu Kagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange muri aka karere bahana imbibi n’Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, bahangayikishijwe n'ikibazo cyo kwangirizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho berekana ko ibitaka byo mu kirombe imvura igwa bigashoka mu mubande bahingamo imyaka n’umugezi bavomagaho bigasibama.

BAmwe mu bacuruza mu kajagari na bo bavugwaho kuba imbogamizi
BAmwe mu bacuruza mu kajagari na bo bavugwaho kuba imbogamizi

Umwe mu bahatuye witwa Wenceslas Mukiga avuga ko iki kirombe cyohereza imicanga myinshi ikangiza imyaka yabo, agira ati "Twebwe dufite ikibazo cy’isayo mu Karere ka Muhanga na Ruhango cyangiza imyaka yacu, ubu inzara iratwishe pe!"

Abaturage bavuga ko aho iyi sayo yibasiye imirima n’inzira zasibamye ku buryo nta mwana wabasha kuhambuka ajya hakurya kuko arigita, hakiyongeraho ko giherutse no guhitana umwe mu bakozi bagicukuragamo avamo bigoranye.

Igiteye inkeke, bivugwa ko abayobozi b’Akarere ka Muhanga basa nk’abatari bazi iki kibazo kuko hashize hafi ukwezi batari bakibonera umuti, cyane ko bisaba n’ubufatanye n’Akarere ka Ruhango iki kirombe giherereyemo.

2. Imvugo “ kureshya” idindiza imigambi yagateje imbere abaturage

"Kureshya" bivugwa haherewe ku mishanga myinshi igenwa n’ingufu z’abafatanyabikorwa ugasanga na bo ntibabaye shyashya mu kubahiriza ibyiyemejwe; aha hibukwa kimwe mu bikorwa byari byarahizwe ahitwa ku Kivumu biheze mu mpapuro z’imihigo, hakwiyongeraho no gukora ibikorwa ntibirangire biri mu bigaragazwa muri kwa kureshya.

Umwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga, ahazwi nko mu Rutenga, yeruye agatangazwa no kuba hari umuhanda w’amabuye wubatswe ahitwa mu Kivoka umaze imyaka 3 ukaba utangiye gusenyuka utaranamurikiwe abaturage cyangwa urundi rwego bireba nyamara hakumvikana ko rwiyemezamirimo agifitanye ibibazo n’abamuhaye isoko.

Yagize ati “Ibise ku mugani ntibizakomeza kudindira bikiyongera ku bidasimbuzwa nk’amatara yo ku mihanda? Ntibizahera mu mvugo nk’iyubakwa rya gare ya Muhanga yagombaga kuba yaratangiye muri Werurwe uyu mwaka hakaba hakireshywa uzayubaka RTFC uvugwa?”

3. Kutita ku gukumira isuku nke ikigaragara ahantu hamwe na hamwe

Aha hagarukwa ku bizamura ubuzima bw’abaturage nk’imibereho myiza n’ubukungu, aho bikigoranye nk’isuku.

Bamwe mu baturage basigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye, bavuga ko isuku idashoboka mu gihe aho batuye hameze nabi.

Uwitwa Mukarutanga Adela avuga ko atuye mu nzu imeze nabi ku buryo bitamworohera kugira isuku kandi iyo imvura iguye anyagirwa.

Tumwe mu duce tuvugwamo ibibazo by'isuku nke bitewe n'amazi ava mu ngo yoherezwa mu muhanda
Tumwe mu duce tuvugwamo ibibazo by'isuku nke bitewe n'amazi ava mu ngo yoherezwa mu muhanda

Uyu muturage agira ati "Amazu yacu ameze nabi nta terambere dufite, none se ibyo by’amasuku mutubwira twabigeraho gute nta terambere?" Hari n'uduce twinshi tw'umujyi bivugwa ko abaturage babangamirwa n'amazi boherezwamo.

4. Uburaya n’ubuzererezi byashinze ibirindiro mu Mujyi ma Muhanga

Umujyi wa Muhanga uvugwamo uruvangitirane rw’ingeso mbi nk’uburaya n’ubwomanzi ku bakiri bato basigaye bafite amaseta babarizwaho bikaba bibangamira abaturage.

Abakora uburaya bafite uduce babarizwamo nk’aho batuye ndetse n’aho wakwita bakorera (Aho bategera, bahurira n’ababashaka); hari kandi ubuzererezi budasanzwe bw’abana b’abahungu barimo abirirwa baroba. Ibi byose ngo bagiye babishikiriza ubuyobozi ariko ntibugire icyo bubikoraho.

Abana birirwa baroba na bo babaye imbogamizi
Abana birirwa baroba na bo babaye imbogamizi

5. Amakimbirane ava ku ivugururwa ry’imiturire mu Mujyi

Nubwo bitavugwa ngo byerurwe n’ubuyobozi ko kuba umujyi utera imbere binasiga ingaruka z’imibanire itari myiza, abaturage bo mu gice cy’umujyi baravuga ko biri mu biteza amakimbirane nyamara ugasanga hari aho bikururwa n’abayobozi mu gihe nk’abashinzwe imyubakire batitaye ku bisabwa.

Bivugwa ko hari aho usanga bemerera umuntu kubaka station aho abantu batuye batabanje kubagisha inama, bikaba binavugwa ko ubuyobozi bwanga kwiteranya.

Umuvugizi w’Akarere ka Muhanga, Claude Sebashi, yabwiye IGIHE ko ibivugwa bishobora kuba ibitekerezo byanasuzumwa bigakemurwa mu maguru mashya cyane ko hari nk’iterambere ry’umujyi ryihuta ugasanga hari abagongana n’amategeko ku mpamvu zitandukanye ariko bitagamije kudindiza abaturage ahubwo banoza kandi bajyanisha n’imyumvire.

Sebashi Claude, Umuvugizi w'Akarere ka Muhanga
Sebashi Claude, Umuvugizi w'Akarere ka Muhanga