{Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse abari abakozi b’amakomine yari agize ahasigaye ubu ari Akarere ka Muhanga ku gicamunsi cyo kuwa 26 Kamena 2014. }

Akarere ka Muhanga kibutse abakozi 43 bakoraga mu makomine atandatu Nyamabuye, Rutobwe, Nyabikenke, Nyakabanda, Buringa, Mushubuti na Komine Rutobwe.

Bashyize indabo ku rwibutso ruri ku karere, hanaba ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwahoze ari Senateri Gasamagera Wellars yavuze ko ibyakozwe n’ingoma z’igitugu n’abicanyi zitoteza abantu zibahora uko bavutse byigishijwe. Aha aboneraho gusaba Abanyarwanda guharanira kwamagana icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda bamaze kubaka nyuma ya Jenoside, kandi bagaharanira ko n’ingengabitekerezo yayo iranduka.

Yibukije kandi ko ntawe ugomba kuyagoreka kandi byarabaye ku manywa y’ihangu ndetse mu kugumya kwishakamo ibisubizo Abanyarwanda ubwabo bagahitamo guhagarika jenoside none ubu imyaka 20 ishize baharanira kwigira no kwiyubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga , Mutakwasuku Yvonne, yibukije ko kwibuka ari ngombwa, anasaba waba uzi amazina y’abari abakozi bariya makomini bazize Jenoside kuyamenyesha Akarere kugira ngo nabo bashyirwe ku rutonde rw’abamaze kumenyekana 43.