Aba bagore bazwi ku bucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mihanda, riko ubu basigaye bakorera mu matsinda. Akarere ka muhanga kabatangiye 15% by’ingwate, na BDF ibatangira 60%, bityo babasha kubona inguzanyo ya banki.
Nyirandikubwimana Donatha ucururiza mu Kivoka avuga ati “twakize imvura kuko yaragwaga ikatunyagira n’izuba ryava rikatumena agahanga twataha tugasanga imvune n’umunaniro ari byo dukuyemo”
Murigande Félix, umuyobozi w’ikigega cy’ingwate ku mishanga mito n’iciriritse (BDF) mu karere ka Muhanga, avuga ko abo bagore bishingiwe amafaranga agera kuri 4,500,000, bayaheraho batangira kwiteza imbere. Si abo gusa kuko BDF ya Muhanga, imaze gutanga inkunga no kwishingira ku mishanga 171 y’abari mu buhinzi, bose bahawe arenga miliyoni 26.


@ gimwizerwa

Ibitekerezo 0