{Abaturiye mu Mujyi wa muhanga bavuga ko bishimiye kuba umujyi wabo witezweho kuba uwa kabiri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, ariko bakaba batizera uburyo ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera rizagenda.}
Benshi muri bo bakeka ko bashobora kuzahutazwa akaba ari yo mpamvu basaba ko byagakwiye gukoranwa ubushishozi mu kubishyira mu bikorwa ngo hatagira uhutazwa n’iterambere rimugenewe nyamara bikozwe ku nyungu za bose.
Abaganiriye na IGIHE bo mu mirenge ya Nyamabuye, Cyeza na Shyogwe mu karere ka Muhanga bagaragaza ko kimwe mubyo biteze muri izi mpinduka ari isura nziza y’umujyi.

Gerard Mpozembizi w’i Muhanga yemeje ko hari abazabangamirwa mu kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi bitewe n’amikoro abantu basabwa nyamara ugasanga batifite.
Nyampinga Charlotte utuye mu rubibi rw’imirenge ya Shogwe na Nyamabuye we avuyongeyeho ko akurikije ibiriho n’aho ibihe biheze aringombwa ivugurura n’impinduka mu myubakire ariko agasaba ubuyobozi ko habanza kwigisha abaturage ikigamijwe ntibumve ko atari ukubabuza uburenganzira ahubwo bikorwa mu kubashakira icyiza.
Umukozi mu biro by’ubutaka ushinzwe gupima ubutaka mu karere ka Muhanga, Gustave Mugabo, yavuze ko inyigo zikorwa zireba n’inyungu z’abaturage.

Mugabo yagize ati: “Koko impinduka yose iragora haba kuyishyira mu bikorwa ndetse no kubayumva, gusa mu buryo bwo kunoza ibyo twiyemeje twatangiye kurema ibice bishya byo guturamo aho abantu bubaka mu bibanza bikaswe, bifite ibikorwa remezo”.
Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ushinzwe gutunganya imijyi, Leonard Banamwana, yavuze ko ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire bari guhugura banagira inama abo bireba ku kigamijwe nko gukumira utujagari mu miturire no kunoza imiturire ikurikije igishushanyo cy’imijyi.

Byitezwe ko iyi mijyi izajya yubakwa hatanasibanganijwe ibimenye byose by’uko umujyi wahoze ahubwo bikagira aho biharirwa.
Buri mwaka ku ngengo y’imari y’uturere bakwa miliyoni 300 zo kuvugurura umujyi no ku kunoza imiturire mu gihe uturere twa Muhanga, Huye, Nyagatare, Rusizi, Musanze na Rubavu igabanywa andi miliyari 2 yo gushyira no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imijyi nyunganizi y’umurwa mukuru Kigali.




Ibitekerezo 0