{Abahuriye ku mishinga iterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi (FIDA/ Fonds International de Développement Agricole) baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Burundi, Nijeriya, Ghana na Sierra Leone baje kwigiria ku Rwanda uko abanyarwanda biyumva mu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mibereho ya buri munsi.}
Kuba u Rwanda ruboneka mu bihugu bifite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo n’imwe mu mpamvu zituma n’abanyamahanga bakomeza kuza kurwigiraho nk’uko byemejwe na Nyirankizayo Marthe, umuhuzabikorwa w’imishinga y’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amajyambere y’icyaro, DUHAMIC ADRI.

Iyi mishinga iri mu ifasha abagore kubaka ubushobozi bahereye kubyo bafite nko kubahugura babahugura kwikorera imishinga mito n’icirirtse iva ku musaruro wibyo bejeje ndetse bikabafasha kwagura icyerekezo mu bukungu bizigamira kandi barushaho kwishakamo ibisubizo no mu miryango yabo.
Nyirankizayo ati: “Iyi nimwe mu mpamvu turi kumwe n’abo duhuriye kuri uyu mushinga bari mu rugendoshuri mu Rwanda biga ibyo dukora tukabihuza n’imihigo iba yarahizwe n’inzego z’ubuyobozi dukorana”.

Umwe mu bari muri uru rugendo shuli Rufyunda Augustin ukorera umuryango uharanira iterambere Oxfam i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze hari byinshi babonye mu Rwanda kandi yishimira kuba Abnyarwanda n’Abanyarwandakazi bafata uburinganire n’ubwuzuzanye nk’umuco.
Rufyunda yakomeje asobanura ko bigasigira iterambere kuko ibikorwa byose biba byumvikanyweho mu rugo, akaba yiyemeje ko ari urugero atahanye azigisha abo yasize bakarushaho guhindura imyumvire ya kera yo guheza no kudasangira ibyemezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Fortune Mukagatana, asanga kuba hari abakorera ingendoshuri mu karere kabo ari umusanzu muzima kuko ibikorwa by’imihigo ihereye ku rugo byihuta.




Ibitekerezo 0