{Abana bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga binubiraga kwiga bataha kure bikavamo ko bamwe bazinukwa ishuri ndetse abahanyanyaje bagahura n'ingaruka mu mitsindire yabo, bemerewe kubakirwa ishuri hafi.}

Ku bufatanye n’Umuryango Margrit Fuchs ibinyujije mu Kigo Mbonezamubano mu by’Iterambere (Bureau Social de Développement de Gitarama) hemejwe kubaka ishuri rifite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda mu kurushaho gukemura ibibazo by’idindira mu burezi bw’abo bana.

Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko Umuyobozi wa Fondation Margrit Fuchs ku rwego rw’Isi, Regula Gloor yagiriye mu Rwanda mu gukomeza kureba ikoreshwa ry’inkunga batanga mu bikorwa bitandukanye nk’uburezi, imibereho myiza n’iterambere harebwe icyiciro cy’abatishoboye by’umwihariko abana b’imfubyi birera.

Umuyobozi wa Fondation Margarit Fuch ku Rwego rw'Isi
Umuyobozi wa Fondation Margarit Fuch ku Rwego rw'Isi

Regula yagaragaje ko ari byiza gushyigikira uburezi kuko ari umusingi w’iterambere ry’ababyiruka, maze yegera abaterankunga abasaba ubufasha bwo kubaka ishuri mu Murenge wa Kabacuzi aho abana banatangiye kuryigiramo kimwe n’uko ngo iryo yemeye rimeze nk’iryatanzwe (ni ukuvuga ibyumba 6 byo kwigiramo, ubwiherero n’ibiro by’umuyobozi w’ishuli) rizigirwamo umwaka utaha wa 2015.

Bamwe mu bagenerwabikorwa nk’abari mu buzima bubi n’abari batagifite icyizere cy’ubuzima bagaragaza ko inkunga bahawe yabagejeje kuri byinshi nk'uko byemezwa n’umwana w’imfubyi, Mukamurenzi Beatha, wahawe inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 akaba yarabashije kwihangira imirimo ndetse anatanga akazi.

Mukamurenzi Beata yahawe inkunga yishyurwa ikamuteza imbere mu buryo bushimishije
Mukamurenzi Beata yahawe inkunga yishyurwa ikamuteza imbere mu buryo bushimishije

Uwitije Odette na we yahawe ayo mafaranga none afite ‘Salon de coiffure’ itunganya imisatsi y’abagore mu Isoko rya Muhanga ndetse ashobora no kurihira umwana we ishuli adasabirije.

Ababyeyi bo mu Murenge wa Shyogwe bishimiye iri shuri rigiye kubakwa kuko mbere abana bakoraga ibirometero byinshi bajya kwiga, aho bambukaga imigezi bakazamuka imisozi bigatuma hari n’abavaga mu ishuri kubera urugendo rurerure.

Ancilla Mukobwajana wo mu Murenge wa Shyogwe ahagiye kubakwa ishuli rishya avuga ko abana benshi basibaga ishuri mu gihe imvura yabaga yaguye, dore ko ngo hari abagiye batwarwa n’imigezi bajya cyangwa se bava ku ishuri.

Kuri ubu Bureau Social imaze gutanga inka 292 muri gahunda ya Girinka mu bice bitandukanye by’igihugu, kubaka ibigo 8 by’amashuli bifite ibyumba 69 mu gihe yatanze asaga miliyoni 50 mu buryo bw’inguzanyo ziciriritse.

Nubwo bimeze bityo, hamaze iminsi havuwa ibibazo bitandukanye bikomoka ku kuba hari abakozi ba Bureau Social Gitarama birukanwa bakomoje ku mafaranga y’abaterankunga akoreshwa nabi cyangwa akanyerezwa.

Uwitije Odette
Uwitije Odette