Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’aho abagororwa bivugiye ko hari icyo bishimira ndetse bakaba barabisabye ubuyobozi bwa gereza ngo bubafashe guhuzwa n’imiryango yabo basabane.

Muri ubu busabane, imfungwa n’abagororwa bavuze ko imiryango yabo yari ifite uburenganzira bwo gutora, yahisemo neza Perezida Kagame nyuma y’ubusabe bwabo ko yakomeza kuyobora bikemezwa no muri referendum.

Abagororwa bavuze ko Perezida Kagame binyuze muri Gahunda ya Girinka, imiryango yabo yarojwe, byongeye abana bakaba bari mu mashuri.

SSP Rudakubana Christophe uyobora Gereza ya Muhanga yabwiye abagororwa ko kuba hari abateye intambwe yo kugororoka biri mu musaruro igihugu kibatezeho nk’abafunze ndetse akaba ari ni mpamba bazigamiye umuryango nyarwanda nibarangiza ibihano bakatiwe n’inkiko.

Gereza ya Muhanga ifungiyemo abagera ku 5163. Binyujijwe mu itsinda rirwanya ibyaha (Club Anti-Crime) riri muri iyi gereza barateganya mu minsi ya vuba kumurika igitabo cy’ubuhamya ku kwirega no kwemera icyaha nk’inzira y’amahoro y’umutima, himakajwe ubworoherane n’ubwiyunge ku bahemutse n’abahemukiwe.

Iki gitabo kizamurikwa ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, kizagaragariza Abanyarwanda umusanzu wo gukumira no kurwanya jenoside.

Dr Leopold Munyakazi uri kurangiza igihano cye muri gereza ya Muhanga acinya akadiho
Dr Leopold Munyakazi uri kurangiza igihano cye muri gereza ya Muhanga acinya akadiho
Imfungwa n'abagororwa basabanye banaha amata abana babana na ba nyina
Imfungwa n'abagororwa basabanye banaha amata abana babana na ba nyina
Mugusangira Umuganura n'ababo abagororwa basangiye ku musaruro wejejwe n'imiryango yabo
Mugusangira Umuganura n'ababo abagororwa basangiye ku musaruro wejejwe n'imiryango yabo
SSP Rudakubana Christophe uyobora Gereza ya Muhanga yifurizanya na Dr Munyakazi umunsi mwiza w'Umuganura
SSP Rudakubana Christophe uyobora Gereza ya Muhanga yifurizanya na Dr Munyakazi umunsi mwiza w'Umuganura
Muri Gereza ya Muhanga bagiranye ubusabane
Muri Gereza ya Muhanga bagiranye ubusabane
Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, SSP Rudakubana Christophe
Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, SSP Rudakubana Christophe