{Ku munsi mukuru w’abagore, tariki ya 8 Werurwe, abagore bafungiye muri gereza ya Muhanga bagaragaje ko nubwo ntawishimira muri gereza, bashimishijwe n’uburyo bababayeho bafashwa kutigunga.}
Aba bagore bavuga ko bishimira ko nta bucucike bukiri muri iyo gereza, bagereranyije no mu gihe cyashize nk’uko umugore witwa Mukambabazi Imakurata wahafungiwe kuva mu mwaka wa 2004.
Mukambabazi yagaragaje ko bavuzwa, bagahabwa n’uburenganzi bw’ibanze bwa muntu, gahunda zimwe za Leta zikabageraho, urugero nko guhabwa ubwisungane mu kwivuza, kwigishwa imyuga na bagenzi babo bafite icyo babarusha.
Abiga imyuga mu magereza bituma bamenya gukora ibintu bitandukanye, byagurishwa bakagira n’amafaranga bagenerwa boherereza imiryango basize hanze ya gereza.
Undi mu bafungiwe i Muhanga akanayibyariramo, Nikuze Francine, yavuze ko umugore utwite muri gereza yitabwaho, byongeye kandi umugore utwite cyangwa uwabyaye amara umwaka akamirwa, akanabona n’indyo yihariye.
Muri gereza ya Muhanga hafungiye abagore 426. Bamwe muri bo bagaragaje ko bishimira ko umugore mu muryango nyarwanda afite agaciro, ariko hari imbogamizi yo gutereranwa n’imiryango yabo, ugasanga ababyeyi baciweho abana, binatuma hari abahura n’agahinda kadashira. Ku bufatanye n’ubuyobozi hatangajwe ko hari gahunda yo gushishikariza imiryango kubitaho ntibabe incike imburagihe.
Komiseri ushinzwe imibereho myiza no kugorora mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Ngaboyisonga Dativa Mukanyangezi, wifatanyije n’abagore bafungiye muri gereza ya Muhanga kwizihiza umunsi w’umwari n’umutegarugori, yabasabye kugororoka bakumva ko bafite uburenganzira, bakanongera ubumenyi.
Mukanyangezi yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe umugore, Urwego rw’igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa hari gahunda yo kuzabigisha gahunda y’imiyoborere myiza n’ubutabera, kwitabira gahunda z’uburezi cyane mu ndimi z’amahanga n’imyuga, kwizamura mu bukungu bigishwa kubaka uturima tw’igikoni, no gushishikariza imiryango yabo kwita ku bana no kutabacikaho.
Gereza ya Muhanga iherereye mu murenge wa Shyogwe yubatswe mu 1973. Ifungiyemo abantu basaga 5470, ikagira umwihariko wo kuba ariyo icumbikiye abagore batwite n’ababyaye bafite abana batarengeje imyaka itatu babana na ba nyina, dore ko hari ikigo cyita burere babo n’imibereho yabo.








Ibitekerezo 0