Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “Paxpress’, cyabereye mu Murenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga, bamwe mu bacukuzi bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kumara igihe kirekire bacukura ntibabone amabuye, banayabona ntibagire icyo bunguka kubera ko igiciro cyaguye.
Kuba abacukuzi 10 bashobora kumara ukwezi bakorera ibihumbi bibiri, bisobanuye ko umwe yaba yinjiza nibura amafaranga 200 y'u Rwanda.
Umwe mu bacukuzi, Shyaka Fidel, yagize “Mushobora kujya gukora mu gisimu muri nk’abantu 10, ukwezi kugashira mubonye ikiro kimwe gusa cya wolufuramo kigura amafaranga ibihumbi bibiri kandi mugomba kuyagabana, ugasanga rero amafaranga magana abiri nta kigenda kandi haba harimo n’abagabo bafite abagore.”
Shyaka yakomeje avuga ko bitewe n’imiterere y’imisozi bacukuramo uko iba imeze, babona amabuye biyushye icyuya.
Umuyobozi wa koperative icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kabacuzi, Umutesi Marie Chantal, we ntiyemeranya n’aba bacukuzi, akavuga ko nubwo baheba mu kirombi kimwe, baronkera mu kindi.
Yagize ati « Haba hari abantu bacukura henshi niba wenda ikirombe kimwe amabuye abuze haba hari ahandi ari kuboneka…igiciro kigenwa n’inganda tugemuraho ntabwo ari twe tukigena. Amabuye aratandukanye hari agura ibihumbi bibiri hari n’agura ibihumbi bine.’’
Amabuye acukurwa mu Murenge wa Kabacuzi harimo ikilo cya gasegereti kigura ibihumbi bitanu, wolufuramo kigura ibihumbi bibiri, n’andi akagira igiciro cyayo. Ibi biciro byose ariko ngo bigenwa n’uko ku isoko ry’amabuye y’agaciro rihagaze i Kigali.
Mu nama rusange yahuje abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’agaciro mu Rwanda ( RMA), muri Mata 2015, bagarutse ku igabanuka rikabije ry’igiciro cy’amabuye y’agaciro guhera mu mpera z’umwaka wa 2014 cyagabanutseho 30% ku isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi wa RMA, Jean Malic Kalima, yagize ati"Ni ikibazo kitoroshye, ibiciro byaraguye cyane, ariko icyo dusaba abacukuzi ni ukudacika intege ahubwo bagakomeza gushyira imbaraga mu gutunganya ibirombe mu rwego rwo kurushaho kuzamura umusaruro. Nashimira abacukuzi bakigerageza gucukura, kandi twizeye ko mu minsi iri imbere ibiciro bizongera kumera neza.”
Minisiteri y’Umutungo Kamere yo yatangazaga ko iri gabanuka ry’igiciro cy’amabuye y’agaciro rifitanye isano ya hafi n’ihungabana ry’ubukungu bw’Isi muri rusange.




Ibitekerezo 0