{Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bugaragaza ko hakiri bamwe mu batarahindura imyumvire ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka nyuma y’aho byagaragariye ko 14,55% by’abaturiye muri aka karere badatunze impapuro za burundu z’ibyemezo by’ubutaka bwabanditsweho.}

Muri aka karere ibibanza 223.821 byabaruwe gufata ibyangombwa by’ubutaka hamaze kufatwa 191.296 bikaba bigeze ku ijanisha rya 85% kuva ibyangombwa byatangira gutangwa muri Nyakanga 2011.

Abashinzwe ibiro bu’ubutaka muri aka karere bagaragarije IGIHE zimwe mu mbogamizi n’ingorane babwirwa n’abaturage ariko ugasanga hari n’abakinangiye batarumva ko amafaranga bakwa ku byangomba by’ubutaka atari menshi cyane abo mu bice by’icyaro.

Ingabire Anne Marie ushinzwe ibiro by’ubutaka mu Karere ka Muhanga, agaragaza ko bagihangayikishijwe n’uyu mubare kandi hakorwa ibishoboka byose ngo ibyangombwa bigezwe hafi yaba nyirabyo nko ku biro by’utugari.

Ingabire Anne Marie, ushinzwe ibiro by'ubutaka mu Karere ka Muhanga
Ingabire Anne Marie, ushinzwe ibiro by'ubutaka mu Karere ka Muhanga

Ingabire agaragaza ko kubika izi mpapuro bifasha cyane kuko ubu utajya muri banki kwakwa inguzanyo udafite ibi byangombwa kandi wifuza gutanga ingwate ku butaka.

Yongeyeho kandi ko biri no mu birinda amakimbirane y’ubutaka, akaya yanaboneyeho gusaba ababyeyi ko mu gihe batanze umugabane ku bana bakwiye kujya batandukanya ubutaka aho kwikanga imisoro.

Muri iki gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubutaka, bamwe mu baturage bagaragaza ko basabwa amafaranga y’u Rwanda 1000 kuri buri kibanza batayafite hakaba n’ababa bagifite ibibazo bitakurikiranwe kandi banatuye kure y’aho bikemukira mu Mujyi wa Muhanga.

Ingabire ashima abo mu mujyi uburyo bitabiriye iyi gahunda yo kwandikisha no gufata ibyangombwa by’ubutaka mu gihe ibice binini by’icyaro usanga bagiseta ibirenge nyamara nk’abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe babibonera ubuntu icyo basabwa ari kugera ku tugari twabo bakabyaka.