Mugisha ni we wahesheje Rayon Sports igikombe cy’Agaciro ku gitego yatsinze ku munota wa 92. Cyari icya kabiri muri Rayon Sports mu myaka itatu ayimazemo.
Yavuye muri uyu mukino asezera abafana kuko yaburaga amasaha make ngo ajye mu bitaro bya ‘Centre Orthopédique Sainte Marie’ by’ i Rilima mu Bugesera kubagwa imvune y’urutugu.
Master yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa Kabiri cyagenze neza kandi yizeye gukira vuba.
Ati “Nari maze imyaka ibiri nkinira ku mvune. Iteka uko nagonganaga n’umukinnyi duhanganiye umupira nakukaga urutugu. Byambabazaga cyane bikanatuma kenshi nkina nigengesereye niyo mpamvu nahisemo kubanza kubagwa ngo nzagaruke mu kibuga meze neza kurushaho.”
“Nzatangira imyitozo mu Ukuboza kandi nizeye ko nzakira vuba nko muri Mutarama 2019 nshobora kongera gukinira ikipe yanjye.”
Igikorwa cyo kubaga uyu mukinnyi w’imyaka 21 cyamaze amasaha atandatu.
Mugisha yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2015. Yakuriye mu Ishuri ry’Umupira w’amaguru rya SEC ku Kicukiro, nyuma akinira Isonga FC yavuyemo ajya muri Rayon Sports.







Ibitekerezo 0