{Mu gihe muri Congo Kinshasa intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23, hari ibisasu byatangiye kwambuka umupaka, bibiri byaguye ku butaka bw’u Rwanda.}
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, avugana na IGIHE yagize ati “Baturashe amakompura abiri, kimwe cyaguye ahitwa Gasiza ikindi kigwa ahitwa Kageshi."
Nzabamwita yongeyeho ko bigaragara ko ibyo bisasu byaturutse mu duce tugenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo na MONUSCO, abyita ubushotoranyi, ati
“Biragaraga ko ibisasu biri kuva mu gace kagenzurwa na FARDC na MONUSCO ari naho FDLR ziri kurwanira.”
Abajijwe icyo bagiye gukora nk’abashinzwe umutekano, yagize ati “Turabwira inzego zibishinzwe muri Leta ya Congo na MONUSCO bareke ubushotoranyi."
Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na Congo, aravuga ko ibyo bisasu nta muntu byahitanye, byarashwe mu Rwanda saa cyenda n’iminota itanu ku isaha y’i Kigali.
Abaturage baturiye umupaka bafite ubwoba; umuvugizi Nzabamwita nawe akaba yemeza ko “Byahungabanyije umutekano w’u Rwanda”.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y'u Rwanda ryamagana ibyo bisasu biri guterwa mu Rwanda bivuye muri Congo, rirashimangira neza ko u Rwanda rufite amakuru yizewe ko inyeshyamba za FDLR ziri kurwanira mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC.
Kubera intambara iri muri Congo impunzi z’abanyekongo zigera kuri 666 zimaze kwambuka umupaka zihungira mu Rwanda.




Ibitekerezo 0