Ubusanzwe Campus France yatangiye mu 2012 igamije gufasha abanyeshuri Mpuzamahanga kumenya amakuru nyayo arebana n’uburezi mu Bufaransa no kubaherekeza mu masomo yabo binyuze mu kubaha buruse.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iki kigo cyafunguye ibiro byacyo mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abana b’Abanyarwanda bifuza kwiga mu Bufaransa.
Yagize ati “Ni amahirwe ku Banyarwanda kugira ngo turusheho kongera ubumenyi. Kuko tugirana amasezerano n’ibindi bihugu nta mpamvu y’uko tutayagirana n’u Bufaransa.”
Yakomeje agira ati“Ubundi iyi gahunda isanzwe iriho ariko Abanyarwanda ntabwo bayimenyaga kereka abasanzwe bafite nk’inshuti zahize ariko icyiza kirimo ni uko bafunguye ibiro ahangaha. Ntabwo bizajya bigusaba kujya muri ambasade ahubwo ibi biro bizajya bigufasha kumenya amakuru yose wifuza.”
Minisitiri Dr Uwamariya yasabye Abanyarwanda bashobora kubona amahirwe yo kujya kwiga mu bindi bihugu nk’u Bufaransa kujya baharanira gushaka amasomo y’umwihariko ataboneka no mu Rwanda kugira ngo ubumenyi bavoma ahandi bazabusangize n’abandi.
Yagaragaje ko gufungura iki kigo bishimangira iterambere ry’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Muri uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo, hari hatumiwe abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye mu Mujyi wa Kigali n’ababyeyi babo, bagira n’umwanya wo gusangizwa ubuhamya n’abantu bize muri iki gihugu.
Hagwirineza Jean Bosco wize ibirebana n’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga mu Bufaransa, yavuze ko ari amahirwe akomeye Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro kubona ikigo nk’iki gifungura imiryango i Kigali.
Ati “Nsaba kujya kwiga, byari bigoye kubona amakuru kuko wasangaga dukoresha internet ntubone amakuru yuzuye ariko icyo iki kigo cyizamara ni ugutanga amakuru ya nyayo yo kumenya amakuru. Ni inkuru nziza ku banyarwanda bifuza kujya kwiga mu Bufaransa kuko hariyo n’ibintu abantu bashobora kwigayo bitandukanye n’ibiri inaha.”
Abanyeshuri bakiri mu mashuri yisumbuye bagaragaje ko bishimiye ifungurwa ry’iki kigo n’ubuhamya bahawe ko bwabatinyuye guharanira kwiga mu Bufaransa ngo kuko mbere batekerezaga ibindi bihugu nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Bwongereza nk’uko Yousuf yabigarutseho.
Ati “Ndishimye cyane, mbere narimfite inzozi zo kwiga mu bindi bihugu nka USA ariko ubu nahinduye ibitekerezo, numvise uburyo kwiga mu Bufaransa bishoboka kandi byoroshye kubona amakuru. Ntekereza ko iki kigo kizadufasha natwe tukagira ubumenyi nk’ubwa bakuru bacu batuganirizaga.”
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré yabwiye Itangazamakuru ko gufungura iki kigo bizagura amarembo ku Banyarwanda bifuza kwiga mu buransa binyuze mu kubaha amakuru akenewe no kuborohereza mu ngendo.
Yakomeje ati “Uyu munsi dufite abanyeshuri 600 b’Abanyarwanda biga mu Bufaransa ariko iyo urbye ku biga kuri buruse ya Leta ni bake cyane, turifuza kongera uwo mubare bityo abanyeshuri bifuza kwiga mu Bufaransa bashobora kuzajya bagana iki kigo bakzajya bahabwa amakuru y’ingenzi y’abafasha mu kwiyandikisha, gusaba ishuri no kubona buruse.”
Uretse kandi gutanga amakuru kuri za Kaminuza zo mu Bufaransa, Campus France biteganyijwe ko izajya itanga buruse ku banyeshuri bagiye kwiga mu Bufaransa mu masomo yihariye by’umwihariko ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ubugeni (Architecture).
Iki kigo kandi kizajya gifasha abanyeshuri koroherwa kubona ibyangombwa nkenerwa byose kugira ngo umuntu abe mu Buransa kimwe no kubashakira ubufasha butandukanye.
Ibi biro bya campus France byafunguwe mu Rwanda biherereye ahazwi nka Centre Culturel Francophonie ku Kimihurura mu Rugando.







Ibitekerezo 0