{Mu mvura yaguye kuwa 5 Gashyantare 2014 ahantu hatandukanye mu gihugu, inkuba zakubise abaturage mu turere tune dutandukanye.}
Uturere twibasiwe ni Muhanga, Rusizi, Rutsiro na Rulindo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwage Justus, yabwiye IGIHE ko abo inkuba yakubise abantu bane.
Yagize ati “Ni bane inkuba yaraye ikubise mu murenge wa Kisaro, baraye bajyanywe kwa mugaganga, bari gukurikiranwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, we yagize ati “ Ni abana batatu bakubiswe n’inkuba umwe niwe witabye Imana mu murenge wa Rugendabari, abandi bahungabanye.”
Yavuze ko uyu murenge ukunze kwibasirwa n’inkuba, hakaba hari haratangijwe ubukangurambaga mu kuzirinda no kugura imirindankuba ahahurira abantu benshi no mungo.
Mu karere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n’inkuba, mu byumweru bibiri bishize inkuba yari iherutse gukubita inka zari ziri kurisha nk’uko ushinze itangazamakuru muri aka karere yabitarije IGIHE, avuga ko atarabona imibare neza y’abo inkuba yakubise cyangwa yahungabanyije.
No mu karere ka Rusizi naho abantu bakubiswe n’inkuba ntitwamenye neza imibare yabo.
Kuri uyu wa 6 Gasgyantare Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yihanganishije imiryango yahuye n’impanuka karemano yo gukubitwa n’inkuba, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’imiryango yabuze abayo kubera ibiza by’inkuba mu turere twa Rusizi, Rulindo, Rutsiro na Muhanga.”

Ibitekerezo 0