Minisitiri Mukeshimana yavuze ko bishimira uburyo abahinzi batubura iyi mbuto n’uburyo biteguye kuyisaranganya ariko abibutsa ko bazaba abarimu beza kubo bazaha imbuto cyane ko iyi mbuto yizweho mbere yo kuyisakaza mu baturage.

Anahumuriza abaturage bagifite ingingimira kuri iyi mbuto ko n’ubwo ikiri nshya, umusaruro kuzayifata.

Ati: “Ntihagire ugira ikibazo kuri iyi mbuto kuko aba bari kuyitubura bazababera abahamya kandi kuko muturanye muzasangira mbere umusaruro cyane ko igaragara ko idakangwa n’izuba”.

Bamwe mu bafite imirima ituburirwa iyi mbuto bivugira bemye ko kugeza ubu bashimye uburyo iyi mbuto isa mu butaka ndetse n’inyigisho bahawe mbere yo kuyishyikizwa nazo zituma bayitaho cyane.

Niyongira Jacques yivugira ko nibura hegitari imwe ihinze ikanashyirwamo ifumbire ibatwara agera ku bihumbi 800, basaba ko bashakirwa uburyo bwihariye bwo kujya bagaruza ibyo batanze harebwe imbaraga batanze.

Iyi mbuto nshya y’imyumbati (NASE 14) iri gutuburirwa mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Bugesera mu gihe akarere ka Ruhango gateganya kuyitera kuri hegitari 14000 mu gihembwe cy’ihinga gitaha.