Gare nshya ya Muhanga yubatswe ku bufatanye bw’abikorera bibumbiye muri Koperative y’Abatwara abagenzi mu Rwanda (RTFC) n’Akarere ka katanze ikibanza.
Kuva ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nyakanga, abagenzi batega imodoka ziva n’izerekeza mu Mujyi wa Muhanga batangiye gukoresha iyi gare nshya igeze mu mirimo yayo ya nyuma.
Iyi gare iri gukoreshwa igice kimwe kigizwe na parikingi n’inzu z’ibigo bitwara abagenzi mu gihe hari kuzuzwa igorofa rizakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi n’ahazashyirwa sitasiyo ya lisansi.
Abagenzi batuye i Muhanga batangiye kumwenyura bishimira ko baruhuwe gutega imodoka mu buryo bw’intatane byatumaga bahura n’ibibazo byo gutinda mu nzira n’izindi mbogamizi zirimo no kuyoba kimwe no gutwara imitwaro bakuye ahantu kure.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Niwemugeni Axelle wari utegereje imodoka imujyana ahitwa mu Birambo yatangaje ko kuba hashyizweho gare imodoka zihuriramo bizagabanya ibibazo by’ubwambuzi abagenzi bahuraga nabyo.
Yagize ati “Ni byiza cyane kuba iyi gare yatangiye, kuko nkatwe abagenzi ni inyungu yacu. Ntawe uzongera kuyoba ashakisha aho afatira imodoka, cyangwa se ngo ahure n’abatekamutwe bajya bashuka abagenzi bakajyana hirya ya gare kubashakira imodoka, kandi wenda bashaka kubambura. Ubu ni ukuza tuzi aho twerekeza.”
Abashoferi na bo bagaragaje ko ari iby’agaciro kuko abagenzi bazajya babageraho nta mbogamizi kandi umutekano w’abakiliya ukarushaho gusigasirwa nk’uko bitangazwa na Mugabo Jean d’Amour uhagarariye ikigo cya Horizon Express.
Yagize ati “Ubu turishimye cyane ko twaje gukorera muri gare, abagenzi bacu bafite umutekano wose. Muri iyi gare harimo inzego zishinzwe umutekano, naho hariya twakoreraga kubera za parikingi z’imodoka zari zigiye ziri hirya no hino gucunga umutekano w’abakiliya ntibyari byoroshye.”
Muhanga iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali ndetse ufatwa nk’izingiro ry’ubucuruzi mu Ntara y’Amajyepfo. Igikorwa cyo kubaka gare igezweho gifatwa nk’urugero rwo kwiteza imbere binyuze mu bufatanye.
Ubwo yagarukaga ku cyo biteze nk’impinduka zizazanwa na gare yubatswe nka kimwe mu bikorwa by’iterambere, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko igiye kongera ubukungu bitewe n’uko izajya yakira abagenzi benshi baturutse mu turere dutandukanye.
Uwamariya yatangaje ko iyi gare irimo inzu z’ubucuruzi zizatanga serivisi zizakurura abagenda muri aka karere.
Gare nshya ya Muhanga yatangiye kubakwa kuwa 29 Ukwakira 2014 aho byari biteganijwe ko yagombaga kuzuzura mu gihe cy’umwaka. Igizwe n’inyubako y’amagorofa ane yubatswe hagamijwe kugaragaza uruhare rw’abikorera mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga.
Umushinga wo kubaka gare nshya izatahwa ku mugaragaro mu mezi abiri ari imbere uzarangira utwaye agera kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.





Ibitekerezo 0