Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya 27 iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 7 Mata 2021 witabiriwe n’abasaga 500 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.
Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’ubushobozi bw’abo Kigali Arena ishobora kwakira mu gihe abandi Banyarwanda n’abari hanze yarwo babikurikiranye hifashishijwe radio, televiziyo, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nk’uko abakurambere babivuga ko umuryango utibuka uzima, ari nayo mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kugira ngo bifashe mu kurwanya abapfobya amateka.
Mu kiganiro cyagarutse ku mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ingengabitekerezo ya Parmehutu na MRND ari imizi ya kure ya Jenoside.
Mu bindi biganiro byatanzwe harimo ibyagarutse ku buhamya bw’abarokotse Jenoside, indirimbo zo kwibuka ndetse n’ubundi butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Kigali Arena. Aha Umukuru w'Igihugu yasuhuzaga Perezida wa Sena, Iyamuremye AugustinUmuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo wabimburiwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihuguPerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, n'abandi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri JenosideUyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanyePerezida Kagame yavuze ko kongeraho kubaho k’u Rwanda byagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda bashatse kubaka igihugu kibabereyePerezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahindukaPerezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo bituma bakomeza gutera intambwe ijya imbereUmunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bubiMinisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent BirutaUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki EdouardUmuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan SchreinerMusenyeri Nzakamwita Servillien na we yitabiriye iki gikorwaUmunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François NgarambeUmuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yitabiriye uyu muhangoMinisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert, mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhangoMinisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, akurikiye impanuro z'Umukuru w'IgihuguMinisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie VianneyPerezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin NteziryayoMinisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, mu bitabiriye uyu muhangoPerezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa DonatilleUmujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James KabarebeMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore MimosaUmugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, na we yitabiriye uyu muhangoUmuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba, Gen Maj Mubaraka MugangaUmujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n'abandi bayobozi bakuru mu ngabo bitabiriye uyu muhangoUmuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango watangirijwemo icyumweru cy'icyunamoAmbasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, mu bahagarariye igihugu hanze bitabiriye uyu muhangoAbasirikare bakuru mu bitabiriye uyu muhangoAbahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango. Aba barimo Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (ibumoso) n'Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner (iburyo)Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu banyamadini bitabiriye uyu muhangoUmuyobozi w'Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside Yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo, Mukabayire ValérieHailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia mu banyamahanga b'inshuti z'u Rwanda bitabiriye uyu muhangoFrancis Kaboneka wabaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw’Igihugu na we yitabiriye uyu muhangoAbitabiriye uyu muhango muri Kigali Arena bicaye bubahirije amabwiriza yo kwirinda
Ibitekerezo 0