Byari ibirori n’ibyishimo bidasanzwe kuri ba ofisiye 166 bahawe ipeti rya ‘Assistant Inspector of Prison- AIP’ mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS. Uretse kuba bahawe iri peti, ikindi kidasanzwe n’uko ari ku nshuro ya mbere abo kuri uur rwego bahuguriwe mu ishuri rya RCS ry’amahugurwa.
Mu busanzwe bahugurirwaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari ryo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, cyangwa mu Ishuri rya gisirikare ry’i Gako, Rwanda Military Academy.
Ibi birori byabaye ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wanakiriye indahiro z’aba bofisiye bato bashya.
Byari byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Aba bofisiye bato 166, basoje amasomo yabo, barimo ab’igitsinagore 27, bakaba bari bamaze amezi 15 bahabwa amahugurwa.
Muri aba , 66 bari basanzwe mu kazi, abandi 100 bakaba baraturutse mu buzima busanzwe. Harimo 10 bagiye gukorera amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Rwanda Military Academy.
Mu gihe aba bofisiye bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi mu micungire y’amagororero y’igihugu n’iy’abagororwa, ubumenyi mu bijyanye n’umutekano, ubumenyi mu bijyanye no kuyobora abandi no kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura.
Bakoze imyitozo ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri n’uko bishyirwa mu bikorwa, n’indi ituma bagira umubiri uzira umuze ndetse banahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga.
Reba amafoto yaranze uyu muhango
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari asesekaye ahari hagiye kubera ibi biroriUmuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yashimiye abafatanyabikorwa bose ba RCSUwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ni rumwe mu nzego zishinzwe umutekano mu RwandaUbwo uwari umuyobozi akarasisi yajugunyaga inkota mu bicuUbwo abacungagereza bamurikaga ibirango by'Igihugu cy'u RwandaNyuma yo guhumuza kw'ibirori habayeho gucinya akadihoNi ibirori byari byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanyeMu bahawe ipeti, harimo abofisiye bato b'igitsinagore 27Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, na we yari yitabiriyeMinisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yari ahariMinisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahanuye aba bofisiye bashya abasaba kuba abanyamwuga mu mirimo yaboMinisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, asobanurirwa amasibo na Supt Gerard Munyangeyo wari uyoboye akarasisiMinisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, akihagera hahise haririmbwa indirimbo yubahiriza IgihuguMinisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo RutayisireMinisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y'urwibutso n'itsinda rimwe ry'abahawe ipetiKirabo Alice wabaye uwa gatatu, yahembweByari akanyamuneza ku masura y'abari aho boseIyi ni isibo yari iherekeje ba ofisiye bato bahawe ipetiIyi foto yafashwe ubwo aba bofisiye bato bari bamaze kurahirira kuzuzuza neza inshingano zaboImwe mu masibo ane yari agizwe n'abofisiye bato bashya bahawe ipeti rya AIPImihagararire yabo nta kindi yerekana uretse ubunyamwugaIki ni ikibuga cyo mu Ishuri ry’amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, riherereye i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba cyakorewemo akarasisiIki gikorwa ni ubwa mbere kibaye, abanyeshuri bahuguriwe mu ishuri ry'amahugurwa rya RCSIki ni igisobanuro cy'ibyishimoHahembwe batatu bitwaye neza muri aya mahugurwaGuverinoma y'u Rwanda yasezeranyije ko muri iki kigo hazakomeza gutangirwa amahugurwa kandi n'umubare w'abayahabwa ukiyongeraBamwe mu bofisiye bakuru b'Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, bari baje kwifatanya n'abandiBamwe mu bacungagereza bihera ijisho uko bagenzi babo bakora akarasisiAkarasisi kari kayobowe na Supt Gerard MunyangeyoAkarasisi kakozwe n'amasibo atandatu arimo abiri yari aherekeje abofisiye bahawe ipeti rya AIPAha Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari ari gusobanurirwa aya masibo y'abofisiye bato bashyaAbofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano zaboAbo mu nzego z'umutekano ni uku babigenza iyo haririmbwa indirimbo y'ubahiriza IgihuguAbofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano bahabwa n'igihuguAbayobozi mu nzego zinyuranye z'umutekano mu Rwanda bari babukereye muri ibi biroriAbabyeyi bari batindiwe no guhumuza kw'ibirori kugira ngo bagaragarize abana babo urukundoAba ni bamwe mu bacungagereza ubwo bari baje kwifatanya na bagenzi baboAba bofisiye bato bahawe ipeti rya ‘Assistant Inspector of Prison- AIP'Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y'urwibutso n'itsinda rimwe ry'abahawe ipeti
Ibitekerezo 0