Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by’umwihariko uduce twibasiwe n’ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n’abaturage arabahumuriza, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubafasha kuva mu bihe bigoye.
Ni mu ruzinduko yahakoreye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023. Umukuru w’Igihugu yasuye abaturage bibasiwe n’ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n’iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.
Abaturage baganirije Perezida Kagame ku buzima babayemo, bamugaragariza ibibazo bafite, na we abizeza ubufasha bwo gukomeza kubafasha no kubagoboka uko ubushobozi buzaboneka.
Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru n’i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ava mu modoka asuhuza abaturage, bamwishimiye cyane, banamwereka urukundo.
Imibare mishya ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yerekanye ko ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, byahitanye abaturage 135, 110 barakomereka mu gihe abamaze gukira ari 97. Kugeza ubu abakiri mu bitaro ni 13 mu gihe umwe yaburiwe irengero.
Abantu 20326 ni bo bakuwe mu byabo n’ibiza, ndetse bashyiriweho site 83 zo kubacumbikira. Aba baturage bamaze guhabwa ubufasha bw’ibiribwa bugera kuri toni 426.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo [Mininfra] iheruka gutangaza ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n’ibiza byibasiye Uburengerazuba n’Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.
Uruganda rw'Amata rwo muri Rubavu rwinjiriwe n'amazi ndetse imirimo yarwo irahagararaAkarere ka Rubavu ni kamwe mu twibasiwe cyane n'ibiza. Muri rusange, inzu zigera ku 6000 ni zo zangiritseHangiritse n'ibikorwaremezo birimo no gucikagurika kw'insinga zitwara umuriro w'amashanyaraziIbarura rihuriweho n’inzego zitandukanye ryagaragaje ko hari inzu 6.206 zangijwe n’ibiza. Harimo izasenyutse burundu, izangiritse ku buryo bukabije n’izindi ziri mu manegekaInzu nyinshi zarasenyutse kubera amazi menshi yatewe n'imyuzure y'imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023Ibiza byibasiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu, byatewe ahanini n'Umugezi wa SebeyaAya mazi yarimbaguye n'amashyamba, irambika ibiti hasiNubwo ibiza byahungabanyije ubuzima bw'abatuye mu Burengerazuba, batangiye kongera kwigirira icyizere cyo kubahoInzu zitandukanye zashegeshwe n'ibiza byibasiye Akarere ka RubavuAbaturage bagizweho ingaruka n'ibiza bijejwe ko Leta izakomeza kubaba hafiPerezida Kagame yasuye uduce twangijwe n'ibiza mu Karere ka RubavuUmugezi wa Sebeya uri kubungwabungwa mu kwirinda ko wakongera guteza ibiza byahitanye abaturage bo mu Karere ka RubavuMu gihe cy'imvura nyinshi Sebeya ikunda kuzura ndetse amazi yayo akayirengera akinjira mu nzu z'abaturage bayituriyeLeta yijeje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo Umugezi wa Sebeya ubungwabungwe bikwiyeInzu zasenywe n'amazi zasigaye ari amatongo, abari bazituyemo bajyanywe mu nkambi aho umutekano wabo wizewe mbere yo kwimurirwa ahandi hantu hadashyira ubuzima bwabo mu kagaNa nyuma y'ibiza ubuzima burakomeza nubwo bishobora gutwara igihe cyo kongera kwiyubakaPerezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by’umwihariko uduce twibasiwe n’ibiza turimo Mahoko, Pfunda na NyundoPerezida Paul Kagame yashimye abakomeje gufata mu mugongo u Rwanda nyuma y’ibiza byahitanye abantu 135Perezida Kagame yasuye uduce twibasiwe n'ibiza aherekejwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanyePerezida Kagame yarebye uko Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko warengewe n'amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu zirengerwa kugeza aho bamwe babuze ubuzima bwaboPerezida Kagame yatanze icyizere ko hari inzego ziri gukora ku kibazo cy'Umugezi wa Sebeya kugira ngo gishakirwe umuti urambyeUmukuru w’Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François HabitegekoUhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assumpta IngabireMinisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, aganira n'umwe mu barimu ba Centre Scolaire de Nyundo ryibasiwe n'ibizaPerezida Kagame yasuye Centre Scolaire de Nyundo, ishuri rikunzwe kwibasirwa n'ibizaUmuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, asobanurira Perezida Kagame iby'uduce twibasiwe n'ibizaPerezida Kagame yijeje ko inzego z’ubuyobozi ziteguye gukosora aho bitagenze neza no gukora byiza kurushahoPerezida Kagame yavuze ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gufasha abahuye n'ibiza kugira ngo basubire mu buzima busanzweIshuri rya Centre Scolaire de Nyundo, Perezida Kagame yasuye riri ku yibasiriwe n'ibizaImvura yajojobaga ubwo Perezida Kagame yasuraga uduce twangijwe n'ibiza i RubavuAmazi yavuye muri Centre Scolaire de Nyundo yaturutse mu misozi miremire ikikije iri shuriPerezida Kagame yasobanuriwe uko abanyeshuri bari kwigishwa muri ibi bihe nyuma y'uko ishuri ryabo ryibasiriwe n'ibizaPerezida Kagame yatambagijwe iri shuri yerekwa uko imikorere yaryo yashegeshwe n'ibizaAbana bato bakiriye Perezida Kagame bafite akanyamunezaPerezida Kagame yateze amatwi abarezi bo muri Centre Scolaire de Nyundo yumva ubusabe bwaboBimwe mu byumba by'iri shuri byarasenyutsePerezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu aherekejwe n'abayobozi mu nzego nkuru za Leta, iz'umutekano ndetse n'ab'iz'ibanzeUhereye ibumoso ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assumpta IngabireMinisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n’ibizaIkigo gishinzwe Iterambere ry’Imihanda, RTDA, cyagaragaje ko kugira ngo hasanwe imihanda n’ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 FrwIbikorwaremezo bitandukanye byasenywe n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Turere twa Rubavu, Ngororero na NyabihuPerezida Kagame yavuze ko yasuye Akarere ka Rubavu kugira ngo yereke abaturage bibasiwe n'ibiza ko yifatanyije na bo kandi ko abatekerezaPerezida Kagame yagendaga asobanuza akantu ku kandi ku hangijwe n'ibizaAba baturage nubwo batishimiye ubuzima bw'ubuhunzi barimo, bafite icyizere ko mu gihe gito bazongera kubaho neza kuko bari gufashwa na letaSerivisi z'ubuvuzi zagizwe ubuntu ku bantu bagizweho ingaruka n'ibizaAbana ni abamalayika! No mu bihe bigoye bo baba bisekeraAbana bakiri bato bafite abakozi babitaho mu gihe ababyeyi babo bagiye mu mirimoAbana bato bafite ababitaho mu Irerero ryashyizwe kuri site ya InyemeramihigoAbajyanama b'ubuzima baba bari hafi y'aba baturage ku buryo nta kibazo na kimwe cy'ubuzima bahura nacyoPerezida Kagame aramutsa abaturage bari bateraniye kuri Site ya Nyemeramihigo mu Karere ka RubavuPerezida Kagame yabwiye aba baturage ko Leta ihangayikishijwe n'ubuzima babayemo, ko ari yo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzweBakomye amashyi ndetse banyuzamo bacinya akadiho bishimira ko basuwe na Perezida KagameNshizirungu Aimable yashimiye Perezida Kagame wamwishyuriye amashuri, amubwira ko yiteguye gukorera igihuguNteziyaremye Feza yapfushije umugore asigarana uruhinja rw'amezi atandatu. Yabwiye Perezida Kagame ko yabonye ubufasha bwose kuko yashakiwe aho kuba, akaba anahabwa amata yo guha umwana weUyu mubyeyi yabwiye Umukuru w'Igihugu ko ibibazo bye bikemutse kuko yongeye kumubonaUhereye ku bakuru n'abato wabonaga bafite akanyamuneza ku masoBabonye Perezida Kagame bose barahaguruka bakoma amashyi bamugaragariza urukundo bamukundaBiragoye kwiyumvisha ko aya masura yishimye ari ay'abaturage bahuye n'ibibazo by'ibiza, bamwe muri bo bagapfusha inshuti n'abavandimweAbaturage bagenderewe na Perezida Kagame bari bafite ibyishimo by'ikirengaBuri wese yari anyotewe no kubona Umukuru w'IgihuguPerezida Kagame aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assumpta IngabirePerezida Kagame asezera abaturage bo kuri Site ya Nyemeramihigo
Nyuma yo gusura Rubavu, Perezida Kagame yanyuze i Musanze n'i Nyabugogo asuhuza abaturage, bamwereka urugwiro
Perezida Paul Kagame yakiranyweho ibyishimo n’abaturage yasanze i Musanze aho yageze avuye i Rubavu aho yasuye abagizweho ingaruka n'ibiza biheruka kwibasira Intara zirimo iy'IburengerazubaPerezida Kagame yageze i Musanze ava mu modoka asuhuza abaturage bari bamutegerezanyije ubwuzuAbaturage bari imbere y’Isoko rinini rya Musanze rizwi nka Goico Plaza beretse urukundo Perezida KagamePerezida Kagame yasuhuzaga abaturage impande n’impande kuko abatari bari mu mabaraza y’amagorofa bari ku nkengero z’umuhandaBamwe byabasabye kujya ku mabaraza y’inzu ahirengeye kugira ngo babone Perezida Kagame nezaPerezida Kagame ni inshuti ikomeye y’urubyiruko aho anyuze buri wese abasha ashaka kumuhanga ijisho ubutaruhukaPerezida Kagame yagiranye ibihe byiza n’abaturage b’i Musanze bamwereka urukundo ndetse bahuza urugwiroAbaturage bari bafite ibyishimo by'ikirenga nyuma yo kubona Perezida KagamePerezida Kagame yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo arongera ava mu modoka nabwo asuhuza abaturage wabonaga ko bari bamutegerejeYanahagaze i Nyabugogo! Umukecuru, umusore, inkumi, uhetse wese wabonaga ko yishimiye Umukuru w’IgihuguAha Perezida Kagame yasuhuzaga abari bamutegereje mu nkengero z'umuhanda wa NyabugogoAbanyamujyi beretse Umukuru w’Igihugu urugwiro na we ava mu modoka barasabanaByari ibyishimo cyane ku rubyiruko rw’i Kigali nyuma yo gusuhuzwa na Perezida Kagame
Ibitekerezo 0