{Mu mpera z’icyumweru twashoje uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepho rwatangiye gukora mu igerageza, rukazatahwa ku wa mbere tariki ya 16 Mata na Perezida Kagame.}
Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda itsura amajyambere (BRD), yavuze ko urwo ruganda ari urwo Perezida wa Repubulika yasezeranyije abaturage ba Kinazi ubwo aheruka mu ruzinduko muri ako gace.
Yagize ati: "Uru ruganda rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, asobanura ko nubwo uru ruganda ruri mu maboko ya BRD bateganya kugurishamo imigabane kubikorera mu minsi iri imbere."
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku musaruro mwinshi w’imyumbati uboneka muri ako karere.
Yagize ati: "Abahinzi bategereje igihe cy’impeshyi kugira ngo basarure imyumbati, uru ruganda rukaba ruzabafasha kutagira igihombo ku musaruro wabo."
Umuyobozi w’urwo ruganda, Runazi Robert yavuze ko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 60 z’imyumbati zihwanye na toni 20 z’ifu ku munsi hakurikijwe amategeko ngenderwaho.
Yongeyeho ko toni 40 zizasigara zizakorwamo amidon (yifashishwa mu kumesa imyenda), ibiribwa by’amatungo, ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Ikiro cy’ifu kimwe (1kg) ku ruganda kizajya kigura amafaranga y’u Rwanda 50. Ni ukuvuga amafaranga azajya ahabwa umuhinzi ku kiro kimwe kibisi ariko biracyumvikanwaho.
BRD yashinzwe tariki ya 5 kamena mu mwaka w’1967, kuri 26 Mata 2011, banki Nyarwanda itsura amajyambere yahujwe na banki y’imiturire mu Rwanda (BHR) mu muhango wari wayobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa.
Intego yuko kwishyirahamwe kwa BRD na BHR n’uburyo bwo kugira ngo BRD ibe banki ikomeye kandi ishobora gutanga inguzanyo z’igihe kirekire (des prêts à long terme), n’inguzanyo y’ingwate ku macumbi (les prêts hypothécaires au logement).




Ibitekerezo 0