Aya mashanyarazi yatanzwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2017, yahawe abaturage bo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara ndetse n’abatuye mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, yose akaba afite agaciro ka Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa MTN Foundation buvuga ko iki gikorwa cyo guha abaturage amashanyarazi kigamije kunganira Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi muri MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, avuga ko biyemeje kujya batanga 1% by’amafaranga binjiza kugira ngo ajye mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Mukarubega ati “MTN nk’ikigo gicuruza yashyizeho gahunda yo kugira ngo mu byo yacuruje izajye itanga 1% by’amafaranga yinjije kugira ngo ajye mu gufasha muri gahunda Perezida wa Repubulika aba yashyizeho zigamije guteza imbere abaturage no kuzamura imibereho myiza yabo”.
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bahawe amashanyarazi ni ingo 233 naho abo muri Nyaruguru ni 183. Bavuga ko yatangiye guhindura imibereho yabo mu buryo bwiza butandukanye.
Augustin Nyandwi utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, akora acuruza ubuconco. Avuga ko mbere bataragezwaho amashanyarazi bari babayeho mu buzima bubi kuko bacanaga petelori cyangwa itoroshi bikabagora kubyigurira.
Ati “Mbere naguraga amabuye y’itoroshi cyangwa petelori, bigatuma abana banjye batabona uko basubira mu masomo, natwe ugasanga turi mu kizima. Ubu rero dusigaye ducana mu nzu hakabona nta kibazo dufite, ubuzima ni bwiza”.
Umusaza witwa Anastase Rwaje wo mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru ati “Ni ibitangaza gusa kuko nacanaga udukwi, ariko ubu kuba ahantu habona birashimishije”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko Umurenge wa Mukindo ari bwo bwa mbere ugejejewemo amashanyarazi kuko utuye mu gice cyari gisa n’icyasigaye inyuma. Ni mu gihe muri ako karere kose igipimo cy’abafite amashanyarazi kiri ku ijanisha rya 16.5.
Naho mu karere ka Nyaruguru ubuyobozi buvuga ko Busanze ari umwe mu mirenge ifite amashanyarazi ku kigero cyo hasi cyane. Mu Karere kose ibipimo bigaragaza ko abayafite bari kuri 16%.
MTN Rwanda yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abaturage kwitabira kugura ibikoreho byayo birimo amakarita, Me2U, telefone n’ibindi, mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere gahunda yayo yo gutanga 1% by’amafaranga yinjiza kugira ngo ajye mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi yahawe abaturage cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), Jean Bosco Mugiraneza, wibukije abaturage ko ahari amashanyarazi haba hageze iterambere abasaba kuyabyaza umusaruro.


















Ibitekerezo 0