Ibi uru rubyiruko rwabifasheho icyemezo rwiyemeza kubihashya, nyuma yo kugaragarizwa uburyo rutabyitwayemo neza, ibi bishobora kurubera inzitizi mu kugera kuri byinshi rwifuza mu gihe kizaza, aho bamwe bibaviramo guta ishuri bakabaho nabi mu buryo batigeze bifuza.
Ni mu gikorwa cyateguwe na Miss Ines-Ruhengeri kuri uyu wa 30 Ukwakira 2015 muri Stade Ubworoherane, hagamije guha aba banyeshuri biga mu Mujyi wa Musanze ubutumwa bukubiyemo ishusho rusange y'ibibazo bikomoka ku biyobyabwenge n’inda zitateganyijwe, cyane ko rwitegura kwerekeza mu biruhuko.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ndayambaje Vincent ashima iki gikorwa cyateguwe na Miss Ines nawe akemeza ko kwigisha urubyiruko bikwiye gushyirwa imbere kuko arirwo Rwanda rw'ejo.
Ati: “Icyo tubasaba ni ugukomeza kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gutwara inda batararushinga, kugira ngo ibyo bifuza kuzageraho mu buzima bazabashe kubigeraho. Gusa ibi ntibigomba kugarukira kuri aba bakoraniye aha ahubwo bakwiye no kubijyana hirya no hino mu biruhuko aho bagiye, kuko mu gihe igihugu cyaba kidafite urubyiruko ruzima nta hazaza cyaba gifite.”
Yemeza ko mu ngamba zafashwe n’ubuyobozi by'umwihariko, ari ugukomeza ubukangurambaga, gukomeza gukorana na clubs ziri mu bigo by'amashuri, ndetse na Polisi y'Igihugu kugira ngo urubyiruko rurusheho kwegerwa.
Nk'uko Umurerwa Gaudence, Miss wa Ines-Ruhengeri 2015 wateguye iki gikorwa afatanyije n'ibisonga bye abisobanura, ngo cyateguwe nyuma yo kubona ko benshi mu rubyiruko ruva mu mashuri rubiterwa no gutwara inda ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Nka bakuru babo twifuje kubafasha kongera gusobanukirwa neza ingaruka zigera ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge ndetse n'uwatwaye inda atateguye, kugira ngo bongere kubitekerezaho babone ko ari ikibazo. Ibi birabafasha kwibuka bagenzi babo bagiye bava mu mashuri kubera ibi bibazo, aho usanga ahazaza habo hagoranye kugira ngo hazabe heza.”
Yongeraho ko n'ubwo nyinshi mu ngaruka zo gutwara inda zitateguwe ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge benshi usanga bazizi, biba bikwiriye ko babyibutswa kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kubihashya bitegurira ejo hazaza hazima.
Aba banyeshuri nabo bemeza ko uru rugamba ari urwabo cyane ko nabo ubwabo bamaze gusobanukirwa ingaruka zikomoka kuri izi nda abakobwa baterwa ndetse n'ibiyobyabwenge muri rusange haba ku bakobwa no ku bahungu.
Bemeza ko nabo bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira ibi bibazo cyane ko banasanga ari bimwe mu bintu by'ibanze bishobora kubabera inzitizi zikomeye mu kugera kuri byinshi bifuza mu gihe kizaza.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'urubyiruko rugera kuri 800 rwiganjemo abana b'abakobwa biga mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo mu Mujyi wa Musanze, barimo n’abo mu muryango w’urubyiruko wa ‘Rwanda Youth in Action Organization’ ufite gukumira ibiyobyabwenge mu nshingano zawo.






Ibitekerezo 0