Muri uru ruzinduko rwo kuwa Gatandatu tariki 6 Mata, yari aherekejwe na Ministiri w’ubuhinzi w’u Rwanda, Gerardine Mukeshimana, na Chris Isaac, Umyobozi w’ikigega cy’Abongereza AgDevCo.

Iki kigega kimaze guha Minimex igishoro kingana na miliyoni eshatu z’amadolari kugira ngo irusheho gutunganya ibiribwa bigere ku banyarwanda benshi.

Mu ijambo rigufi, Ministiri Harriet yafashe amaze gusura uru ruganda rwikoresha kubera amamashini menshi atandukanye n’ikoranabuhanga kuva abakozi bamaze gusuka ibigori mu gikono kigari, yishimiye uru ruganda.

Ati “Ruje nk’igisubizo cyo kurinda inzara Abanyarwanda no guha urugero abandi bashoramari batinya gushyira amafaranga yabo mu nganda zijyanye n’ubuhinzi”.

Mutalikanwa Felicien, umuyobozi mukuru wa Minimex, akaba n’umunyamigabane munini, yabwiye abashyitsi baje gusura uruganda ko kuba yarubatse uruganda rushimisha ijisho ari uko ari impirimbanyi ishaka buri gihe ikintu cyafasha Abanyarwanda.

Umuyobozi wa AgDev Co, Chris Isaac wa AgDevCo yishimiye imari ya miliyoni eshatu y’amadolari yashowe muri uru ruganda ‘rufite icyerekezo gihamye’.

Ati “Twishimiye gushora imari yacu muri Minimex. Twishimiye gutanga inkunga yacu mu kwihaza kw’ibiribwa byujuje ubuziranenge. Hamwe na Minimex, iyi ni intangiriro. Turahari. Tuzayiherekeza mu myaka icumi inarenga”.

Uru ruganda rw’ifu y’ibigori ikozwe hongerewemo izindi ntungamubiri, rukora toni 144 y’ifu buri munsi ni ukuvuga toni esheshatu buri saha.

Mussa Ndayisenga ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw’umusaruro muri Minimex, yabwiye IGIHE ko buri mwaka Minimex itunganya igashyira kw’isoko toni 40.000.

Ati “Ubu ariko ibintu bigiye guhinduka kubera abashoramari bashya ba AgDevCo. Uzikuba akarenze kabiri”.

Minimex ifite ubu igishoro cya miliyari esheshatu kandi yaratangiranye miliyoni 500 mu 2002. Yaje kunguka kuva muri 2008 abanyamigabane bashya aribo Ikigo cy’ubwishingizi bw’indwara cya gisirikare, MMI, hamwe na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD.

Basobanurirwa uburyo uruganda rufite ikoranabuhanga rigezweho
Basobanurirwa uburyo uruganda rufite ikoranabuhanga rigezweho
Ministiri w’u Bwongereza ushinzwe ubutwererane na Afurika, Harriet Baldwin na Minisitiri Mukeshimana w'u Rwanda
Ministiri w’u Bwongereza ushinzwe ubutwererane na Afurika, Harriet Baldwin na Minisitiri Mukeshimana w'u Rwanda
Umuyobozi wa AgDev Co, Chris Isaac wa AgDevCo yishimiye imari ya miliyoni eshatu y’amadolari yashowe muri uru ruganda
Umuyobozi wa AgDev Co, Chris Isaac wa AgDevCo yishimiye imari ya miliyoni eshatu y’amadolari yashowe muri uru ruganda
Mutalikanwa Felicien, umuyobozi mukuru wa Minimex, akaba n’umunyamigabane munini
Mutalikanwa Felicien, umuyobozi mukuru wa Minimex, akaba n’umunyamigabane munini