Iki gihembo cyitiriwe “Roux” gitegurwa kikanatangwa n’ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya “Washington Institute for Health Metrics and Evaluation” ku bantu bagaragaza ibikorwa bifatika byo kubungabunga ubuzima.
Gukoresha neza amadosiye y’ikigo gifasha ibihugu bikennye kugabanya ubukana bw'indwara “Global Burden of Disease” no kugaragaza ibikorwa byiza yagezweho mu kurengera ubuzima bwa benshi hakoreshwa neza amafaranga make Minisiteri ayoboye yari ifite, ni byo byatumye Dr Binagwaho ahabwa iki gihembo, ashyikirizwa kuri uyu wa 21 Ukwakira mu muhango ubera i Washington, DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri Binagwaho yagarutse mu Rwanda mu w’1996 avuye mu Bufaransa aho yakoraga nk’umuganga w’abana. Icyo gihe ibikorwaremezo by’ubuvuzi mu Rwanda byari byarasenyutse, abaganga bamwe barishwe muri Jenoside abandi barahunze.
Yagize ati “Nta cyizere cyari gihari mu mikorere ya serivisi z’ubuzima, nta miti yari ihari kandi ntihari n’bikoresho by’ubuvuzi.Ndibuka ngaruka mu Rwanda mfite imiti micye mu gikapu kugira ngo mbashe gufasha abarwayi.”
Bimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ibikorwa by’ubukangurambaga bunyuranye bugamije kugabanya umubare w’abana bapfa bakiri bato.
Iki gihembo cyatangije mu mwaka wa 2013, na David Roux ari na we cyitiriwe Minisitiri Binagwahoi ni we wa kabiri ugihawe.





Ibitekerezo 0