Minisitiri w’Intebe yagarutse ku musaruro watanzwe n’ibi bigo byita ku bahohotewe “Isange one stop center” avuga ko Leta yiyemeje ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 uzasiga buri karere gafite “Isange one stop center” ndetse n’aho zitaragera kuri ubu ku bufatanye na polisi y’igihugu hari imodoka zifite ibikoresho “Isange one stop center mobile clinic”.

Murekezi ati: “ntidukwiye guterwa isoni no kugaragaza uwahohoteye umuntu kabone niyo yaba ari uwo dufitanye isano kuko guhishira bene ibyo byaha bikomeye ni ikibazo gikomeye, nta mpamvu yo kubahishira cyangwa gutinya umugayo igihe watanze mwene wanyu, dore ko nta mugayo urimo kuruta kubihishira.”.

Nubwo hagenda hiyongera ibigo byita ku bahohotewe nk’umuti w’ikibazo cy’abahura n’ihohoterwa ngo ntawavuga ko bikimeze nka mbere, nkuko bigarukwaho na Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, avuga ko kubera politiki zitandukanye Leta yashyizeho ngo harwanywe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bigenda bigabanya ikibazo.

Muri aya mezi atatu yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hazagerwa ku bantu benshi mu gukora ubukangurambaga kuko hagikenewe no guhangana n’ibitera ihohoterwa no kurirandura burundu.

Ni no kuri uyu munsi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yafunguye ikigo cyakira abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa ( Isange one Stop Center) mu bitaro bya Kabgayi hamwe n’abandi bayobozi batandukanye akerekwa imikorere yihariye kuri iyo serivisi ifunguwe mu karere ka Muhanga ari iya 17 mu gihugu.

Ministiri w'Intebe Anastase Murekezi na minisitir w'iterambere ry'umuryango Oda Gasinzigwa
Ministiri w'Intebe Anastase Murekezi na minisitir w'iterambere ry'umuryango Oda Gasinzigwa
Imodoka ya Polisi itanga serivise zo gufasha abahohotewe
Imodoka ya Polisi itanga serivise zo gufasha abahohotewe
Ministiri w'Intebe Anastase Murekezi yungurana ibitekerezo na guverineri Munyantwari w'Amajyepfo
Ministiri w'Intebe Anastase Murekezi yungurana ibitekerezo na guverineri Munyantwari w'Amajyepfo