{Ibi Minisitiri w’Intebe yongeye kubyibutsa ubwo yatangazaga ibimaze kugerwaho na Guverinoma mu mezi atatu ashize, akaba yongeye kwibutsa ko nta muntu n’umwe ugomba kwakwa umusanzu wo mu Kigega Agaciro Development Fund ku gahato. Yagarutse kandi no ku bindi bikorwa byakozwe n’ibiteganywa gukorwa na Guverinoma.}

Ubwo yatangazaga ibyakozwe na Guverinoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2012, Ministiri w’Intebe yagarutse kuri buri kiciro kigize ubuzima bw’igihugu, aho nko mu butabera yagarutse kw’isozwa ry’Inkiko Gacaca, avuga ko zasojwe neza hanategurwa uburyo imanza zisigaye z’abakoze ibyaha bya jenoside zizaburanishwa mu rwego rwo guha ubutabera bwuzuye Abanyarwanda.

Mu rwanda kandi hanakozwe ivugururwa ry’amategeko, aho kuri ubu hari igitabo gishya cy’amategeko cy’u Rwanda, byose ngo bikazagira ingaruka nziza k’ubutabera bw’igihugu.

Ministiri w’Intebe i yagize icyo avuga ku bijyanye n’Ikigega Agaciro Development Fund kimaze iminsi gitangijwe kumugaragaro, yavuze ko kugeza magingo aya hamaze gukusanywa umusanzu uhwanye na miliyari 10 z’Amanyarwanda, kandi agashimira uruhare rw’Abanyarwanda mu gushyigikira iki kigega, icyakora yongeye gushimangira ko nta muntu numwe ukwiye gushyirwaho agahato mu gutanga umusanzu we, ko utanze abikora bimuvuye k’umutima kandi agatanga uko yifite.

Mu bikorwa byagezweho mu gihe cy’amezi 3 ashize, Minisitiri w’Intebe yakomoje ku gikorwa cy’ibarura rusange ryakozwe, aho ngo ryagenze neza muri rusange, ibyavuyemo mu buryo bw’agateganyo bikazashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa 12 muri uyu mwaka wa 2012.

Mu Rwanda kuri ubu kandi ngo hamaze gukorwa impinduka zijyanye no kuvugurura imyubakire, aho kuri ubu abaturage bose bafite uburenganzira bwo kuvugurura amazu yabo nta yandi mananiza bashyizweho n’ubuyobozi nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu gihe cyashize. Muri iki gihe kubona icyangombwa cyo gusana inzu bikaba bitagomba kurenza iminsi 15.

Mu biteganywa gukorwa mu gihe kiri imbere,Minisitiri w’Intebe avuga ko hagiye kuvugururwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugirango ivemo amafaranga ashobora kunganira ibindi bisanzwe byinjiriza amafaranga igihugu, nk’icyayi , ikawa ndetse n’ubukerarugendo.

Mu bikorwa remezo ngo umwaka wa 2012 -2013 ngo ugomba gusiga mu Rwanda hamaze kuboneka Megawatt 110 z’amashanyarazi, Habumuremyi akavuga ko manda ya Perezida wa Republika byibura izarangira u Rwanda rufite Megawatt 1,000 z’amashanyarazi, ibi byose ngo kubigeraho ni ukubiharanira Abanyarwanda bagafatanya mu kubaka iterambere ry’igihugu cyabo.