Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku rubyiruko n’abandi bitabiriye igitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki 31 Mutarama 2017 kuri Stade Ntoya ya Remera ahari hateraniye ababarirwa mu bihumbi.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yashimiye intwari z’u Rwanda yibutsa Abanyarwanda ko intwari zibukwa ari iz’u Rwanda rwagize kuva rwahangwa, n’iza vuba’, yanavuze ko ari iby’ingenzi cyane ‘gushimira Intwari z’ingeri zose zakoze ibikorwa bihebuje.’
Minisitiri w’Intebe yasabye urubyiruko kwigira ku butwari bwa bagenzi babo b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo babisabwaga hakurikijwe amoko. Yanashimiye ubutwari bw’ingabo zabohoje Igihugu ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ati “Urubyiruko rw’i Nyange rwabaye intwari rukiri ruto ruzababere urugero. Mboneyeho n’umwanya wo gushimira abo turi kumwe aha. Gusingiza Intwari z’u Rwanda bikwiriye ni ukwiyemeza gukomeza kurinda ibyiza tuzikesha no gufata ingamba zo kubyongera.”
Yakomeje ati “By’umwihariko, uyu munsi mukuru udufasha kurushaho kuzirikana no gushima ubutwari bw'abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi, nimumfashe tubashimire, ku isonga dushimire Perezida Kagame wari ubayoboye, ubu ngubu akaba ari we uyoboye u Rwanda.”
Iki gikorwa cyahuje urubyiruko cyanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne wahaye ikaze abitabiriye; Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba n'abandi.
Abitabiriye iki gikorwa cyo gusingiza intwari z’u Rwanda banasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Itorero Urukerereza, Mariya Yohana waririmbye indirimbo ze nka ‘Ndate ubutwari bw’Inkotanyi’, Muyango waririmbye ‘Gisa Shingiro ry’Intwari’, Staff Sergeant Robert mu ndirimbo ze afatanyije na Army Jazz Band, Eric Senderi muri ‘Twaribohoye’ n’izindi, King James yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe n’urubyiruko aherekejwe n’intore zivuna sambwe, Danny Vumbi muri ‘Duharanire kuba intwari’ n’abandi batandukanye.
Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihizwa mu gihugu hose tariki ya 1 Gashyantare uko umwaka utashye. Ni wo munsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’u Rwanda n’ibikorwa byaziranze. Kuri uyu wa Gatatu, Abayobozi bakuru b’Igihugu n’imiryango y’intwari barashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari.
Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko ijyanye n’Umunsi w’Intwari wizihizwa ku nshuro ya 23 iragira iti: «Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye».
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.









Amafoto:Luqman Mahoro
[email protected]




Ibitekerezo 0