Byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro. Uyu munsi ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Rubaya.

Muri uyu mwaka, umunsi nk’uyu wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire Iterambere ry' Umugore wo mu cyaro.”

Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 26, ibirori ku rwego rw'igihugu bikaba byabereye mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi.

Minisitiri w' iterambere ry' Umuryango Dr Uwamariya Valentine yashimiye abagore batuye mu cyaro, avuga ko uteje imbere umugore aba ateje igihugu imbere.

Ati “Umugore iyo ateye imbere n’Igihugu gitera Imbere, turazirikana uburyo umugore wo mu cyaro agikeneye kwegerezwa amazi meza, kandi biri gikorwa, Tugomba gushyira imbaraga mu kuzamura ibikorwa by'iterambere rirambye bifasha Umugore wo mu cyaro.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye iterambere ry'Abagore batuye mu Ntara y'amajyaruguru, abasezeranya kongera imbaraga mu kwimakaza ihame ry'uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, bakarushaho kubaka ubumwe, nk'inkingi izabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Ati “Turashima uruhare rw'abagore mu iterambere ry' intara y'Amajyaruguru, gusa turashishikariza abagabo kurushaho kumenya uburinganire, bikazabafasha kuzamura iterambere ry'umuryango”.

Musabyimana Clotilde washakanye na Bizimana Emmanuel, bavuze ko bamaranye imyaka 42. Batanze ubuhamya bw’uburyo kurambana kwabo kwaturutse ku bwumvikane.

Ati “Mbere umugabo wanjye ntitwapfaga guhuza, nyuma yaje guhindura imyumvire, aranyubaha, dutangira ubuhinzi buciriritse, nanjye ndamufasha. Kuri ubu twavuye mu kazu gato twari dutuyemo, twubaka inzu nini, tugira inka ndetse n’amashyamba.”

Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore Nyirajyambere Belancille yibukije ko uyu umunsi ari umwanya wo kwishimira intambwe umugore wo mu cyaro amaze kugeraho,kuzirikana uruhare rwe mu iterambere rye, iry’umuryango n'iry’igihugu, no kurebera hamwe inzitizi zikiriho n'uburyo bwo kuzikemura.

Uyu munsi wanaranzwe no kumurika ibikorwa by'iterambere abaturage bagezeho, harimo Inganda zashinzwe n’abagore, , amakoperative yiteje imbere n’ibindi.

Ni umuhango waranzwe n'ibirori birimo imbyino zitandukanye, Kuremera Inka imiryango itsishoboye, guhemba ya Miliyoni 50 Frw ku bagore bafite umushinga ubateza Imbere, gutanga ibigega by' amazi, Imbabura zo kubafasha guteka n' ibindi.

Akarere ka Gicumbi kabereyemo ibi birori kagizwe n’abaturage 448 224 000, abagore ni 51,8%, abagabo ni 48,2%.

Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine yashimiye abagore batuye mu cyaro, avuga ko uteje imbere umugore aba ateje igihugu imbere
Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine yashimiye abagore batuye mu cyaro, avuga ko uteje imbere umugore aba ateje igihugu imbere
Abagore bo muri Gicumbi bari babukereye kuri uyu munsi wabahariwe
Abagore bo muri Gicumbi bari babukereye kuri uyu munsi wabahariwe
Umugore wo mu cyaro yagaragajwe nk'urutirigongo rw'ubuzima bw'igihugu
Umugore wo mu cyaro yagaragajwe nk'urutirigongo rw'ubuzima bw'igihugu
Musabyimana Clotilde na Bizimana Emmanuel batanze ubuhamya bw'uburyo bamaranye imyaka 42
Musabyimana Clotilde na Bizimana Emmanuel batanze ubuhamya bw'uburyo bamaranye imyaka 42
Abana bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bushishikariza imiryango kubana neza
Abana bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bushishikariza imiryango kubana neza
Minisitiri Uwamariya (ibumoso) yasabye buri wese guharanira iterambere ry'umugore kuko uteje umugore imbere aba ateje imbere igihugu
Minisitiri Uwamariya (ibumoso) yasabye buri wese guharanira iterambere ry'umugore kuko uteje umugore imbere aba ateje imbere igihugu
Abayobozi mu nzego z'umutekano bari bitabiriye ibi birori
Abayobozi mu nzego z'umutekano bari bitabiriye ibi birori