Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi, abayobozi, n'abakristo b'Itorero Angilikani muri Cathédrale Saint Etienne muri Diyosezi ya Kigali, cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka Abatutsi biciwe muri St Etienne no mu nkengero zaho, rwatangiriye kuri Sainte Etienne rugana mu Biryogo, barongera basubira kuri St Etienne.
Nyuma y'urugendo, hafashwe umunota wo Kwibuka abahoze ari abakozi, abayobozi, n'abakristo b'Itorero Angilikani, Cathédrale St Etienne muri Diyosezi ya Kigali.
Amb. Joseph Nsengimana watanze ikiganiro, yibukije abakristu b'itorero n’abandi bifatanyije na bo, amateka yaranze igihugu yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abashishikariza kwirinda amacakubiri.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yerekanye ubukana budasanzwe Jenoside yakoranywe, aho abayikoze nta mpuhwe bagiraga.
Ati "Ububi bw'ubukana bwa Jenoside bugaragarira mu bakristo bishe abapasiteri babo, abapasiteri bishe abakristo babo n'abakristo bishe bagenzi babo. Ntitwakibagirwa kandi n'abapasiteri bishe bagenzi babo kandi bari bahuje urugendo."
Nubwo ayo mahano yabaye ariko akaza guhagarikwa, Minisitiri Musabyimana yavuze ko amadini yanagize uruhare mu kunga abanyarwanda no kubaka u Rwanda rushya.
Yakomeje ati "By'umwihariko turashimira idini rya Angilikani mu mirimo rikora yo gufasha abanyarwanda kongera kwiyubaka."
Musenyeri w'Itorero Angilikani, Diyosezi ya Kigali, Nathan Amooti Rusengo, yasabye abakristo gukundana, bakirinda amacakubiri aho ava akagera.
Yasabye Abanyarwanda by'umwihariko abazi amateka yaranze igihugu kugira ngo n'abo bazabyara bazayamenye atazibagirana.
Muri icyo gikorwa, Itorero Angilikani, Cathedral Sainte Etienne, ryaremeye abaturage bane barokotse Jenoside barimo abanyamuryango baryo batatu n'undi umwe utuye mu Murenge wa Nyarugenge, utaribarizwamo.
Abishwe muri Jenoside bari abanyamuryango b'Itorero Angilikani – Cathédrale Saint Etienne ni 96 ndetse n'imiryango 24 y'abapasiteri.


















Ibitekerezo 0