Yabivugiye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu muganda ngarukakwezi, ahasibuwe umuhanda wa kilometero zisaga ebyiri ufasha abaturage kuvana umusaruro w’ubuhinzi mu mirima.

Nyuma y’umuganda Dr Munyakazi yaganiriye n’abaturage abibutsa akamaro ko kwiga bityo avuga ko nta mwana ukwiye kuvuswa ayo mahirwe.

Ati “ Ubukungu bw’iki gihugu bugomba kuba bushingiye ku buzima bwiza ariko nanone buherekejwe n’ubumenyi. Babyeyi muramenye kirazira kikaziririzwa ko hari umwana ugeze igihe cyo kwiga ukiri mu rugo, niba hari naho ari nyuma y’iyi nama umubyeyi yibwirize ajyane umwana ku ishuri.”

Yibukije ababyeyi ibyiza byo kubyara abo bashoboye kurera avuga ko bituma abana bakura neza bakagira ubuzima buzira umuze.

Yavuze ko Leta iri gushyira ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri no gusana ibyangiritse kugira ngo hatagira umwana n’umwe uvutswa amahirwe yo kwiga.

Yasabye abayobozi ku nzego z’ibanze n’ababyeyi gukurikirana ko hari umwana n’umwe waba ataratangiye ishuri kugira ngo hamenyekane ikibazo cyabiteye gikemurwe ajye kwiga.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bamaze kumenya ibyiza byo kwiga bityo baharanira ko abana babo bajya mu ishuri.

Mukeshimana Josephine ati “Njyewe ntabwo nize ariko nzi neza akamaro ko kwiga; niyo mpamvu nkora uko nshoboye kose kugira ngo abana banjye bige. Mfite abana babiri biga kandi biga neza nta kibazo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu kwita ku burere n’uburezi bw’abana kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.

Mu karere ka Gisagara habarurwa amashuri 229 abarizwamo abanyeshuri basaga ibihumbi 105.

Mu mwaka ushize wa 2018 abanyeshuri bataye ishuri muri ako karere ni bagera 2290 ariko barashakishijwe bagarurwa kwiga.

Abaturage bavuga ko uyu muhanda ubafasha kujyana ku isoko umusaruro ukomoka ku buhinzi
Abaturage bavuga ko uyu muhanda ubafasha kujyana ku isoko umusaruro ukomoka ku buhinzi
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara  bavuga ko bamenye ibyiza byo kwiga bityo baharanira ko abana babo bajya mu ishuri
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bamenye ibyiza byo kwiga bityo baharanira ko abana babo bajya mu ishuri
Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda rusange
Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda rusange
Hakozwe umuganda wo gusibura umuhanda wa kilometero zisaga ebyiri kugira ngo abaturage bajye boroherwa no gujyana ku isoko umusaruro w'ubuhinzi
Hakozwe umuganda wo gusibura umuhanda wa kilometero zisaga ebyiri kugira ngo abaturage bajye boroherwa no gujyana ku isoko umusaruro w'ubuhinzi
Minisitiri Munyakazi n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi mu Karere ka Gisagara
Minisitiri Munyakazi n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi mu Karere ka Gisagara
Minisitiri Munyakazi yasuye n'ahakusanyirizwa ibigori mbere yo kujyanwa mu ruganda rubitunganya
Minisitiri Munyakazi yasuye n'ahakusanyirizwa ibigori mbere yo kujyanwa mu ruganda rubitunganya
Minisitiri Munyakazi yasuye n'ahari gucukurwa nyiramugengengeri mu izavamo amashanyarazi mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara
Minisitiri Munyakazi yasuye n'ahari gucukurwa nyiramugengengeri mu izavamo amashanyarazi mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara
Munyakazi yasabye abaturage kubyara abo bashoboye kurera kugira ngo babashe kubajyana mu ishuri babategurure ejo hazaza heza
Munyakazi yasabye abaturage kubyara abo bashoboye kurera kugira ngo babashe kubajyana mu ishuri babategurure ejo hazaza heza
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Munyakazi Isaac yasabye ababyeyi kwita ku myigire y'abana babo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Munyakazi Isaac yasabye ababyeyi kwita ku myigire y'abana babo
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga, yavuze ko bazakomeza kwita ku burezi
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga, yavuze ko bazakomeza kwita ku burezi

[email protected]