Ibi Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 UKwakira ubwo yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z'Abarundi zigera ku 44839, azibutsa ko kuba impunzi bidashyira umuntu hejuru y'amategeko ngo akore ibyo bishakiye.

Ibi yabivuze ashingiye ku kuba hari Abarundi bagiye bagaragara ho ibyaha bitandukanye birimo gufata abana ku ngufu, gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura ndetse bamwe muri bo bakaba bafunzwe.

Yanavuze ko hari n'abandi bagenda bakwirakwiza ibihuha ko hari abantu bashaka kubashyira mu gisirikare ku ngufu bityo bakaba batizeye umutekano wabo mu nkambi.

Yagize ati"Twamenye ko muri mwe hari abantu bahunze bumva ko atari impunzi nk’abandi ahubwo baje kugira ngo buririre ku bandi bigire hanze. Uwaba abivuga yishakira amaronko amenye ko ari ugushyira mu mukaga umutekano w'igihugu"

Yongeye ho ati"Niba ubwanyu mudashobora kwirebamo abaza babashyashyariza bazana ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mutekano, biramutse bikomeje u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusaba ko musubira iwanyu mukajya kurwanirayo cyangwa ibyo bihugu bivuga ngo turi kubafasha kwinjira igisirikare bikabatwara bikabajyana ahandi. Ntabwo kubakira byagombye kuza ngo bitubere undi mugogoro. Ntabwo twabakiriye ngo muze kuduteza ibibazo."

Impunzi z’Abarundi zatangiye guhunga igihugu cyabo ari nyinshi ziza mu Rwanda kuva muri Mata ubwo ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD ryari rimaze gutangaza ko Perezida Nkurunziza azongera kurihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Benshi bahunze bavuga ko batizeye umutekano wabo, ko bagirirwa nabi n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure.

Kugeza ubu, mu Rwanda harabarirwa impunzi z’Abarundi zigera ku 69665.

Minisitiri Mukantabana asobanurirwa imibereho y'impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Mahama i Kirehe
Minisitiri Mukantabana asobanurirwa imibereho y'impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Mahama i Kirehe
Benshi mu mpunzi z'Abarundi ni abana
Benshi mu mpunzi z'Abarundi ni abana