Kanimba yavuze ko igikorwa cyatangijwe na Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe kimushimishije ati “Ubu ni ubucuruzi bugiye kugenda kandi buzagera kure muri gahunda yo kudufasha kongera agaciro k’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga kugira ngo tugabanye icyuho igihugu gifite mu bucuruzi n’amahanga.’’

Minisitiri yakomeje agira ati “Aba bakobwa mbatezeho byinshi bafite icyerekezo n’ubushake kuko n'ubwo umushinga utarakura cyane kugeza ubu bahaye akazi abantu 15.’’

Yabasezeranyije ko ikibazo bafite kijyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya bo ku Isi Leta y’u Rwanda izabibafashamo ibongerera ubushobozi.

Ati “Leta dushinzwe gufasha abafite icyo batangiye kandi tubona kigirira akamaro abantu ubwo rero tuzabafasha kugira ngo bashobore kujya muri America, Asia, i Burayi n’ahandi muri Afurika bamenyekanisha ibyo bakora.’’

Umuyobozi wa, UZURI K&Y Ltd, Kevine Kagirimpundu, yavuze ko nubwo bahereye ku rukweto rumwe ku munsi ubu bakora inkweto ziri hagati ya 125 na 160 mu kwezi.

Yavuze ko batangiye gutekereza umushinga bakiri ku ishuri, ati “Twatangiye twumva bigoye kuko hari abavuga ko ikintu kitarakorwa na rimwe kitabaho ariko byaje gukunda.’’

Akomeza agira ati “Nyuma twagiye dukura gake gake ubu tugeze ku bakozi 15 barimo icyenda bahawe akazi na bane bari kwimenyereza umwuga, n’abandi babiri bari ku kibuga cy’indege aho dufite iduka ricuruza izi nkweto.

Ku kijyanye n’isoko yavuze ko badacuruza mu Rwanda gusa ahubwo ko bambuka n’imipaka.

Kagirimpundu ati “Muri Kigali ducuruza inkweto 50 ku kwezi izindi tuzicururiza ku kibuga cy’indege i Kanombe muri Gabon na Canada dufite inkweto tujyanayo hanyuma turi kureba isoko mu Butaliyani na Amerika.’’

Kuri ubu Uzuri K&Y ifite abakozi 15 harimo Kevine na Ysolde, ikaba ifite amashami ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo i Gikondo ku cyicaro gikuru cyabo, i Kanombe ku kibuga cy’indege ndetse no kuri UTC.

[email protected]

Amafoto/Bizimana Jean